skol
fortebet

Ntawe urenza amasaha 72 mu kigo kizwi nko “kwa Kabuga”-Bosenibamwe

Yanditswe: Tuesday 28, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Raporo y’umuryango utegamiye kuri leta Human Rights Watch (HRW) ivuga ko ikigo gifungirwamo inzererezi kiri i Gikondo mu mujyi wa Kigali gikwiye gufungwa kuko gikorerwamo ibikorwa bihonyanga uburenganzira bw’abana, igasaba ko gifungwa.

Sponsored Ad

Iki kigo, hamwe n’ibindi nkacyo byagiye bishyirwa mu turere mu Rwanda, biri muri gahunda ya leta y’u Rwanda yo kurwanya inzererezi hamwe n’abasabitswe n’ibiyobyabwenge.

Aimé Bosenibamwe uyobora ibikorwa bya leta by’igororamuco yabwiye BBC ko "Iyo raporo nta kuri kuyirimo kuko ibyo ivuga bitandukanye cyane n’ibiri mu kigo cy’i Gikondo".

Si ubwa mbere ikigo cy’i Gikondo kivuzwe na raporo z’imiryango mpuzamahanga mu bikorwa by’ihohoterwa n’iyicarubozo ku bagifungirwamo mu buryo ivuga ko bunyuranyije n’amategeko.

Ku rubuga rwa Twitter, minisitiri w’ubutabera mu Rwanda yavuze ko ibivugwa na HRW "atari ukuri, bidafite amakuru kandi bishingiye ku mvo za politiki".

Human Rights Watch ivuga ko yabajije abana 30 bari hagati y’imyaka 11 na 17 bafungiwe muri iki kigo, mu gihe cy’iminsi myinshi cyangwa amezi, hagati y’ukwezi kwa mbere n’ukwa 10 mu 2019.

Ivuga ko "hejuru yo gufungwa nta rubanza, abana ntibagaburirwa bikwiye, bakubitwa bihoraho, kandi bafungiye ahantu hari abantu benshi cyane n’ibyumba bitarimo isuku".

Iyi raporo ivuga ko yaganiriye n’abana bayibwiye ko hari icyumba bafungiwemo ari abakobwa bane (4) kirimo n’abagabo, ko hari abandi bana b’abahungu batandatu bafunganywe n’abagabo.

Mu 2013, komite mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’abana yasabye leta y’u Rwanda gufunga iki kigo kubera ibikorwa nk’ibi iyi komite yavuze ko bibera muri iki kigo cy’i Gikondo.

Nyuma y’igihe runaka, abafungiwe mu kigo cy’i Gikondo - n’ibindi byashinzwe mu turere - bamwe muri bo bajyanwa mu mahugurwa y’igororamuco amara umwaka ku kirwa cya Iwawa kiri mu kiyaga yca Kivu mu karere ka Rutsiro.

Abana bo bajyanwa mu kigo cy’igororamuco cyagenewe abana kiri i Gitagata mu karere ka Bugesera.

Nta uhamara amasaha arenze 72

Aimé Bosenibamwe yabwiye BBC ko ikigo cy’i Gikondo atari ahantu ho gufungira abantu ahubwo ari ikigo kinyuzwamo (transit) abantu cy’Umujyi wa Kigali, kimwe n’ibinddi 27 biri mu gihugu.

Bwana Bosenibamwe ati: "Abashyirwa muri iki kigo bagengwa n’amategeko asobanura abashobora kunyuzwa muri ibyo bigo.

"Ikiciro cya mbere ni inzererezi n’ababaswe n’ibiyobyabwenge, icya kabiri ni abajura, icya gatatu ni abadafite aho baba, icya kane ni abafite imyitarire idahwitse n’abakora ubucuruzi butemewe".

Bwana Bosenibamwe avuga ko abana bazanwa muri iki kigo ari abana b’inzererezi bavanwa ku muhanda kandi muri iki kigo bahamara igihe kitarenze amasaha 72.

Ati: "Nyuma y’ayo masaha 72 hakurikiraho igenzura, iryo igenzura rituma bamwe muri bo bajyanwa mu bigo ngororamuco, abandi bana bafite ababyeyi bagashyikirizwa ababyeyi babo".

Yahakanye ibiri muri raporo ya HRW ko bakubitwa, batagaburirwa bikwiye n’ibindi. Avuga ko abari muri iki kigo babaha ubuvuzi n’ibiribwa byiza.

Ati: "Abana muri iyo minsi itatu bashobora kubona uburenganzira bwose bwa muntu, rero nta bikorwa bibi kuri aba bana bibera muri icyo kigo, ntabwo rwose twemeranya n’ibivugwa na HRW".

HRW ivuga ko ikigo cya Gikondo gihonyora amaserano nyafurika y’ubu renganzira bw’umwana (Rights and Welfare of the Child, African Charter) n’amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bw’umwana.

Irasaba leta y’u Rwanda gufunga iki kigo cy’i Gikondo ikanarekura abagifungiwemo bose. Abashinjwa ibyaha bakagezwa mu nkiko bakaburanishwa mu buryo buteganywa n’amategeko.

INKURU ya BBC

Ibitekerezo

  • Ariko uwo ngo ni Bosenibamwe nigute ashobora kwihanukira ngo ntawe urenza amasaha 72 kwa Kabuga igikondo mugihe mfite umuvandimwe w’umugabo utari inzererezi bafashe akaba amazemo amezi hafi 4 azira ngo gucururuza ?
    Uzi politiki zany z’ubusa gusa ntaho zizageza igihugu kuko n’ibihugu byateye imbere bitari u rda haba abazunguzayi

    Twagiye tuvugisha ukuri

    Hahahaaaa, ubanza Bosenibamwe yibeshye yashakaga kuvuga 72.000 hours

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa