skol
fortebet

Iyi nyubako twayubakiye kugira ngo ibihangange by’u Rwanda bibashe kuhitoreza no kuhatsindira-Perezida Kagame afungura Kigali Arena

Yanditswe: Friday 09, Aug 2019

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 08 Kanama 2019 nibwo Nyakubahwa perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro inyubako ya Kigali Arena yubatswe mu mezi atandatu na Kompanyi y’ubwubatsi ya SUMMA y’Abanya Turkia ndetse ikaba iri mu ma stade mezi cyane muri Afurika.

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida Kagame yavuze ko nubwo iyi nyubako yubatswe mu gihe gito bidakuraho ko yubakanywe ubuhanga n’ubuziranenge ndetse avuga ko Abanyarwanda bakwiriye gukora ijoro n’amanywa nkuko abubatse iyi nyubako babigenje.

Yagize ati “Ndashimira umugabo uri hariya ukuriye kompanyi yitwa Summa witwa Selim Bora.Bubatse hano mu buryo buhambaye mu mezi 6,bakora ijoro n’amanywa.Ariko niko abantu bakwiriye gukora,ubwo natwe tuziga gukora vuba neza kandi ibintu binoze.”

Nyakubahwa perezida Kagame yavuze ko Kigali Arena itubatswe kugira ngo abantu bajye bayireba,bajye kuyiriramo noheli n’ubunani ahubwo yubatswe kugira ngo ibihangange by’u Rwanda bijye bihitoreza ndetse bihatsindire amakipe.

Yagize ati “Kubaka ikintu nk’iki,ukaba ukirebera ku rwego rw’isi ni byiza.Igikurikiraho n’iki?,Ntabwo iyi nyubako twayikoreye ko ari nziza gusa,tuzatuza tukayireba kuri noheli cyangwa ku Bunani tukishima.Ntabwo aricyo twayikoreye.Twayikoreye kugira ngo ibihangange by’u Rwanda,bya Afurika byo muri uyu mukino wa Basketball bishobore kuhitoreza,kuhakinira,kuhatsindira nkuko musanzwe mubizi ku gihugu cyacu.

Perezida Kagame yashimiye byimazeyo Masai Ujiri perezida wa Toronto Raptors wazanye igitekerezo cyo kuzamura ku rwego rwo hejuru umukino wa Basketball uhereye mu bana ba Afurika afatanyije n’abandi barimo Madou Fall Commissioner wa NBA,Adam Silver bashinze Giants Of Africa.

Perezida Kagame yashimiye kandi Abanyarwanda kuko iyi stade yubatswe ku mutungo w’igihugu n’ubushobozi bwabo.

Kigali Arena yakira abantu ibihumbi 10 niyo nyubako ya mbere nini y’imikino mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse iri mu icumi za mbere muri Afurika yose.

Kigali Arena izajya yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tennis na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa