skol
fortebet

Nyagatare: Abagabo babiri barashwe barapfa ubwo bageragezaga kwinjiza magendu y’itabi mu Rwanda

Yanditswe: Sunday 10, Nov 2019

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye Abagabo 2 bo muri Uganda barasiwe ku mupaka w’u Rwanda na Uganda ahitwa Tabagwe mu karere ka Nyagatare bari kugerageza kwinjiza magendu y’itabi mu Rwanda.

Sponsored Ad

Amakuru agera ku Umuryango nuko aba bantu 5 bagerageza kwambutsa itabi ritemewe barivanye Uganda barizanye mu Rwanda,inzego zishinzwe umutekano zibahagaritse barwana nazo birangira barashwe abandi barahunga.

Igipolisi cya Uganda mu gace k’Uburengerazuba bw’amajyepfo y’iki Gihugu cyasohoye itangazo rivuga ko inzego z’umutekano mu Rwanda zaraye zirasiye ku butaka bwazo abanya Uganda babiri bahita bitaba Imana.

Itangazo rigira riti “Kuwa 9 Ugushyingo 2019 ahagana mu masaha ya SAA mbiri z’ijoro mu Mudugudu wa Tabagwe, mu Karere ka Nyagatare, Abanya Uganda babiri barashwe n’abashinzwe umutekano mu Rwanda bahita bapfa, abarashwe bakekagwaho kwinjiza forode y’itabi bayikuye muri Uganda”

Iri tangazo ryavuze ko abarashwe ari Byarushaga Ayub w’imyaka 37 wari utuye ahitwa Nyakabungo , Kashekye, Kamwezi mu Karere ka Rukiga Rukiga na Tuhirwe John Bosco w’imyaka 30 bose bari batuye hamwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, Munyangango Celestin, yabwiye Umuseke ko hari abantu babiri barashwe nijoro ngo bari ‘abaforoderi’ barwanyije inzego z’umutekano.

Yagize ati “Turacyareba ngo tumenye ko ari abo muri Uganda, ariko ni abaforoderi bambukanye ibintu bagatangira kurwanya inzego z’umutekano kandi baciye inzira zitemewe.”

Polisi y’u Rwanda nayo yashimangiye iby’aya makuru mu itangazo rigenewe abanyamakuru yashyize hanze aho yavuze ko aba bagizi ba nabi barashwe bari kugerageza kurwanya inzego zishinzwe umutekano.

Polisi y’u Rwanda yamaganye abaforoderi bagerageza guhangana n’inzego zishinzwe umutekano inasaba abaturiye umupaka kureka gucuruza magendu ndetse bakajya banyura ku mipaka nyabagendwa aho guca mu nzira zitazwi.

Kuwa 26 Ukwakira 2019,nabwo Abagore babiri barasiwe mu murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare n’abasirikare bari ku burinzi mu ijoro ubwo bashakaga kwambutsa amakarito 6 y’inzoga za kanyanga n’izitwa African jin zitemewe mu Rwanda.Aba bagore ngo barahagaritswe barangay ahubwo batera abasirikare amabuye.


Itangazo polisi y’u Rwanda yageneye abanyamakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa