skol
fortebet

Nyagatare: Umukozi wa REG yishwe n’ umuriro w’ amashanyarazi

Yanditswe: Thursday 27, Apr 2017

Sponsored Ad

Maombi Evariste wari Umukozi w’Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG) yishwe n’impanuka ubwo yafatwaga n’amashanyarazi ari mu kazi yuriye ipoto mu Karere ka Nyagatare.
Inkuru y’urupfu rwa Maombi yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Mata 2017, ubwo yafatwaga n’amashanyarazi ari mu kazi ari kumwe na bagenzi be mu Murenge wa Nyagatare.
Abari aho iyo mpanuka yabereye babwiye RBA ko babanje kumva ikintu giturika, bakebutse basanga Maombi ari kunagana.
Umwe yagize ati “Hari nko mu ma saa kumi n’ebyiri, (...)

Sponsored Ad

Maombi Evariste wari Umukozi w’Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG) yishwe n’impanuka ubwo yafatwaga n’amashanyarazi ari mu kazi yuriye ipoto mu Karere ka Nyagatare.

Inkuru y’urupfu rwa Maombi yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Mata 2017, ubwo yafatwaga n’amashanyarazi ari mu kazi ari kumwe na bagenzi be mu Murenge wa Nyagatare.

Abari aho iyo mpanuka yabereye babwiye RBA ko babanje kumva ikintu giturika, bakebutse basanga Maombi ari kunagana.

Umwe yagize ati “Hari nko mu ma saa kumi n’ebyiri, bari bakiri hejuru ya kiriya cyuma, nyuma tugiye kubona tubona arasa n’unaganye, abantu bati ‘buriya amashanyarazi aramukubise’, tubona agagariyeyo.”

Undi yagize ati “Kuva mu gitondo bano bakozi ba REG bari bari gukora amashanyarazi kugeza ku mugoroba nka saa kumi n’imwe, ku ipoto hari huriye abakozi batatu ba REG bari gukurura umuriro. Umwe agiye kumanuka gutya umuriro uba uramukubise, aguma mu kirere, tumugeza ku bitaro baratubwira ngo ashobora kuba yapfuye.”

Umuyobozi wa REG ishami rwa Nyagatare, Gasingirwa Justin, yavuze ko bari bakuyeho amashanyarazi, ku buryo hari kwibazwa uburyo byaba byagenze ngo Maombi yicwe n’iyi mpanuka.

Yagize ati “Muri rusange ntabwo higeze habaho kuba twasubizaho umuriro umukozi akiri mu kazi, ibyo byo ntabwo rwose bishoboka kuko amakipe yose ari mu kazi turabanza tukavugama tuti hari gukorwa iki, hagiye gukorwa iki, ku buryo noneho mbere y’uko hakorwa ikintu turi bubanze tuvugane. Niko byagenze.”

Yabanje kuvuga ko mu bumenyi bw’amashanyarazi cyane ku nzira ndende kandi zitwara amashanyarazi menshi, hari ingano nke y’umuriro isigara mu nsinga zitwara amashanyarazi.

Yakomeje agira ati “Indi mpamvu na none turi gukeka ni uko ahakorerwaga hari ibitaro, hakaba n’ikusanyirizo ry’amata. Muri icyo gihe umuriro utari uhari bakoreshaga moteri. Hari igihe rero izo moteri nazo zishobora gusunikira umuriro mu murongo wacu. Iyo nkomoko y’umuriro nayo ishobora guturuka aho ngaho, nabyo bikaba byateza impanuka nk’izo zabaye.”

Polisi mu Karere ka Nyagatare yatangiye iperereza kuri uru rupfu, REG ikaba ivuga ko igiye gufasha umuryango wa nyakwigendera ngo harebwe ibiteganywa n’ubwishingizi ku bakozi b’iki kigo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa