skol
fortebet

Nyagatare:Umwalimu mu ishuri ribanza yaguwe gitumo aryamanye n’umunyeshuri yigisha

Yanditswe: Saturday 23, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umwalimu wigisha ku ishuri ribanza rya Akayange, mu kagari ka Ndama umurenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagatare, nyuma yo gufatwa aryamanye n’umunyeshuri yigisha.

Sponsored Ad

Byabaye kuwa gatanu tariki 22 Ugushyingo 2019, ahitwa Rwabiharamba.

Amakuru avuga ko uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko, yavuye mu muryango arererwamo kuwa 16 Ugushyingo, abwiye umubyeyi umurera ko agiye kwakira agasanduku k’ibikoresho byifashishwa mu mibare (Mathematical Set) aho yacumbikaga akora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

Guhera ubwo ntibongeye kumubona bakeka ko yagumye aho yacumbikaga.

Umubyeyi umurera ngo yageze aho ahamagara muri urwo rugo bamubwira ko adahari atanahageze.

Uyu mubyeyi ngo yahamagaye mwalimu we w’icyongereza, na we amubwira ko atamugezeho.

Nyuma yamenyesheje ubuyobozi, hanyuma abaturage batanga amakuru ko bamubonye yinjira mu nzu y’umwalimu umwigisha.

Ubuyobozi bw’akagari ka Ndama bufatanije n’abatuye umudugudu wa Rwabiharamba bagiye aho uwo mwalimu acumbitse, basanga ari mu cyumba n’uwo mwana yigishaga baryamye.

Murekatete Julliet, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abatuarege, yemeza aya makuru, akavuga ko bihutiye kujyana umwana kwa muganga, hanyuma uwo mwalimu we ashyikirizwa uirwego rw’u ugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Nyagatare.

Asaba abarezi kwibuka ko mu byo bashinzwe harimo kwigisha abana kugira imyifatire myiza aho kubashora mu busambanyi.

Asaba n’ababyeyi kujya batanga amakuru mu gihe babuze abana babo, ariko nanone bakibuka guhora babaganiriza kugira ngo bamenye ababashuka.

Uyu mwana asanzwe ari impfubyi y’ababyeyi bombi akaba abana n’uwemeye kumurera.

Inkuru ya Kigali Today

Ibitekerezo

  • Ndabona Abarimu basambanya abangavu ari benshi.Abakobwa bakiri bato bashukwa n’utuntu twinshi: Amafaranga,telefoni,ibiryo byiza batabona iwabo,etc...UMUTI waba uwuhe? Abana bose bo mu idini nsengeramo,twe nk’Ababyeyi tubigisha amahame ya bible bakivuka (bible principles)kandi tugahozaho.Imana ishishikariza ABANGAVU “Guhunga Irari rya gisore” (to Flee from youthful desires) nkuko 2 Timothy 2:22 havuga.Muli Umubwiriza 12:1,hasaba ABANGAVU “gushaka Imana cyane”,aho gushaka irari rya gisore. Aya mahame yose hamwe n’andi menshi dusanga muli Bible,tuyigisha abana bacu hakiri kare,bagakura “batinya Imana”,bakirinda inshuti mbi (bad associations) nkuko 1 Abakorinto 15:33 havuga.Ibyo bibarinda kujya mu basore n’abagabo hamwe no kubyara ndetse n’izindi ngaruko abandi bangavu bahura nazo.Nkuko mwese mujya mubibona,tujyana n’Abana bacu mu nzira tukabwiriza ijambo ry’Imana,kubera ko ari “umurimo” Yesu yasize asabye abakristu nyakuri bose,nkuko Yohana 14: 12 havuga.Bituma Abana bacu bakunda Imana kandi bakayitinya.Nguwo UMUTI rukumbi urinda Abangavu kwiyandarika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa