skol
fortebet

Nyamasheke:Abagabo babiri barwanye bapfa 200 FRW umwe ahasiga ubuzima

Yanditswe: Saturday 28, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu abagabo babiri barwaniye mu gasantri ka Tyazo gaherereye mu murenge wa Kanjongo ho mu karere ka Nyamasheke bapfa amafaranga 200frw bari bahawe n’umushoferi maze umwe ahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Ibi byabaye mu masaha ya saa mbiri za mu gitondo ubwo Habimana Jean Pierre na Muhire Samuel bafatanaga mu mashati bakarwana bapfa amafaranga 200frw bari bahawe n’umushoferi wari werekeje i Kamembe.

Umwe mu babonye aba bombi barwana yavuze ko aba bagabo babiri babanje guhamagara abagenzi babashyira mu modoka, ihagurutse umushoferi ahereza Habimana ibiceri bihwanye n’amafaranga 200frw y’u Rwanda nuko mugenzi we Muhire Samuel amusaba ko bayagabana mu kutabyumvikana batangira kurwana.

Yagize ati “Barwanye bapfa amafaranga magana abiri Habimana Jean Pierre yahawe n’umushoferi maze Samuel amusaba ko bayagabana undi arabyanga, barafatana maze Habimana Jean Pierre amuruma mu mutwe no ku kaboko, undi nawe amukubita ingumi.

Bagundaguranye cyane ntiwamenya aho yayimukubise abantu babakiza ubona ko Habimana Jean Pierre ubona ko yapfuye, yari ari kuva amaraso mu mazuru bamujyana kwa muganga ariko arapfa.”

Aya makuru kandi yemejwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kibogora, Uwihoreye Providence wavuze ko Habimana w’imyaka 35 y’amavuko yapfuye umurambo we ukaba uri mu bitaro bya Kibogora naho Muhire Samuel akaba yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB.

Yagize ati “Muhire yashyikirijwe RIB, bombi babahaye ibiceri bya 200frw nibyo bapfuye bari bayasigiwe n’umushoferi.”

Uwihoreye Providence avuga ko aba bantu badasanganywe imyitwarire myiza anemeza ko mu kurwana Habimana Jean Pierre yarumye Muhire Samuel nawe akamukubitagura ingumi bikekwa ko arizo zaba zamwishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa