skol
fortebet

Nyamasheke:Abana 2 bavukana basanzwe mu kivu bapfuye nyuma y’umwaka Papa wabo aburiwe irengero

Yanditswe: Wednesday 08, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Amakuru aturuka mu mudugudu wa Kavune,akagari ka Ninzi mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke ni ay’urupfu rw’abana 2 bavukana, imirambo yabo yasanzwe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu ma saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa mbere tariki 6 Mutarama 2020.

Sponsored Ad

Nk’uko bamwe mubaturage babitangarije Bwiza.com, abana bapfuye ni Murasa Valentin w’imyaka 9, wigaga mu wa gatatu w’amashuri abanza mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Nicolas rwa Nyamasheke na murumuna we Iganze Ntwali Shalom wimyaka 6 wigaga mu wa mbere muri iryo shuri, ngo kuri iki cyumweru tariki ya 5 Mutarama, mu ma saa tanu z’amanywa aba bana bakaba barimo bakinira mu gipangu cyabo, nyina Dusenge Jeannette usanzwe ari umukozi ushinzwe ibikorwa by’inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke adahari yagiye mu butumwa bw’akazi mu mujyi wa Kigali.

Bakomeza bavuga ko nta wamenye igihe baviriye mu rugo bakagenda kuko n’umukozi muri ayo masaha ngo yabashatse ngo abagaburire akababura, ntiyamenye na we uko bagiye bagasiga mushiki wabo mukuru na we wari uri aho ariko na we ngo utaramenye umuryo bagiye cyangwa uwabajyanye, dore ko ngo batanakundaga kuzerera cyangwa ngo bave mu rugo batagize undi bari kumwe, uretse gusohoka bajya kwiga gusa, ngo nta n’umwana mu bo basanzwe bigana cyangwa bakinana baba barahuye cyangwa ngo ababone boga cyangwa ngo bogane, n’ubu ngo uru rupfu rukaba rwababereye amayobera.

Umwe ati’’ natwe byatubereye urujijo rwose kuko nta we udusobanurira neza uko baje gutekereza kujya mu kivu n’uwabajyanye, ubwo iperereza ni ryo rizabigaragaza.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ninzi, Uwimana Phocas yunze mu ry’aba baturage avuga ko umukozi wo muri uru rugo wari wabasigaranye ngo yahuruje abaturanyi saa munani z’amanywa ko yababuze bigera no ku buyobozi kuko ngo uwo mukozi yabonye amasaha 3 yose ashize atababona kandi batakundaga kuhava agira amakenga arabivuga, batangira gushakisha kugeza saa munani z’ijoro baraheba bategereza igitondo.

Ati’’ twashakishirije aho twakekaga hose baba baraye baraduhakanira, ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi kugera ku karere n’iz’umutekano turashakisha turaheba, bigeze saa munani z’ijoro tuvuga ko dukomeza bukeye, saa yine z’amanywa zo kuri uyu wa mbere tariki 6 Mutarama ni bwo bamwe mu baturanyi baduhamagaye batubwira ko imirambo yabo bayibonye ireremba ku nkengero z’ikivu, turabarohora nta gikomere bafite uretse ibisimba byari byatangiye kubarya amatwi, imirambo yabo ihita ijyanwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma.’’

Aha imirambo y’aba bana yabonywe hari hashize amezi 2 undi mukobwa w’imyaka 14 wo muri aka kagari aharohamiye na we ahita apfa, uyu muyobozi akavuga ko bafashe ingamba zo kuhazitira bakabwira n’ababyeyi kubuza abana kuhakinira ngo hatazongera guteza impanuka.

Bibaye mu gihe hashize umwaka urenga se w’aba bana Nzeyimana Zacharie aburiwe irengero kugeza n’ubu umuryango we ukavuga ko utazi aho aherereye bamwe mu baturage bagashaka guhuza uru rupfu rw’aba bana n’ibura rya se.

Umwe ati’’ ni gute umuntu yabura abantu bagashakisha bagaheba n’inzego z’umutekano zikabafasha gushakisha bikananirana, mu mwaka urenga abana na bo bakabura imirambo yabo ikabonwa mu kivu nyuma y’umunsi umwe gusa, nta n’uwigeze ababona bajya yo? Ubwo uwatwaye se si na we ubishe ko byatubereye amayobera?’’

Kuri ibi, umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba, CIP Emmanuel Kayigi, yabwiye Bwiza.com ko ntawe ugomba kubihuza ahubwo bakwiye gutegereza iperereza rikazagira icyo ribigaragazaho.

Ati’’ oya, twe tuzi iby’abana, ibyo kubura kwa se byo, kubura urabizi ko inkiko ari zo zemeza zikanatangaza ko umuntu yabuze. Reka turebe icyo iperereza rizagaragaza aka kanya kwaba ari ukwihuta umuntu agiye kuvuga ngo urupfu rw’abana rurahuzwa n’ibura rya se. Icyo tuzi ni uko imirambo y’abo bana yabonywe mu mazi, iri kwa muganga,reka dutegereze ibizagaragazwa n’iperereza n’isuzuma.’’

Yasabye abaturiye ikivu n’abandi baturage kwirinda gupfa kujya mu biyaga cyangwa mu migezi uko biboneye, ababyeyi bakarinda abana kujya ahantu nk’aho bonyine ngo bagiye kuvoma cyangwa koga, n’abakuru bakoga ahantu nk’aho bambaye imyambaro yabugenewe,bakirinda icyashyira ubuzima bwabo mu kaga,cyane cyane mu bihe nk’ibi n’imvura igwa ari nyinshi cyane.

Inkuru ya BWIZA

Ibitekerezo

  • Uwo mugore wazindukiye i Kigali niwe uzi iby’irengero ry’umugabo we ni nawe uzi uwishe abo bana.

    Nibigendere.Birababaje cyane.Ngewe nk’umukristu,ndizera ko bazazuka ku munsi w’imperuka,kimwe n’abandi bantu bose bapfuye barumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wabivuze.Bible ivuga ko abantu bapfa bakoraga ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu gushaka ibyisi gusa ntibashake Imana bakiriho,batazazuka ku munsi w’imperuka.

    Ariko Cyiza ubwo urumva atari ubushinyaguzi? Imana iguhanire umunwa wawe n’umutima mubi, urumva uyu mubyeyi ariwe wemey kwikora munda nta soni? Ubwo c we arasetse?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa