skol
fortebet

Nyamasheke: Abaturage barashinja ubuyobozi gufungira umugabo mu kigo ngororamuco bamuziza guha amakuru Radio

Yanditswe: Wednesday 11, Sep 2019

Sponsored Ad

Kuva kuwa Gatatu w’icyumweru gishize, umuturage witwa Nshimiyimana Ananias yashyizwe mu kigo ngororamuco cyo mu karere ka Nyamasheke,umugore we ndetse n’umuturanyi bavuga ko yazize guha amakuru Radio Isangano, ubuyobozi bwo buvuga ko yajyanywemo kubera kubusuzugura.

Sponsored Ad

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2019 nibwo Radio Isangano yatangaje inkuru z’abaturage batuye mu mudugudu wa Mutusa akagari ka Rwesero ho mu murenge wa Kagano bavugaga ko bimwe inzira n’abaturanyi babo ndetse amazi ava ku nzu zabo akaba agiye kuzabasenyera, kuva kuwa Gatatu w’icyumweru gishize umwe muri aba baturage yajyanywe mu kigo ngororamuco cya Nyamasheke.

Nyiranzakizwanayo Rachel umugore wa Nshimiyimana hari icyo avuga kubyo bashinja umugabo we kwanga kwitaba ubuyobozi.

Yagize ati “Kumuhamagara ntiyari ahari, hari urupfu yari yagiyemo i Kigali, njyewe naranitabye kuko ibyo yari yahamagariwe byari byakozwe n’umwana kandi umwana ari uwacu twembi, mpageze baranyanze bambwira ko ntagomba kumwitabira”.

Nyiranzakizwanayo avuga ko iyo umugabo we abajije icyo azira bamubwira ko ikibazo agifitanye n’ubuyobozi.

Yagize ati “Iyo abajije baramubwira ngo ikibazo agifitanye n’ubuyobozi”.

Umwe mu baturanyi be wasabye ko imyirongoro ye ihindurwa kubera impamvu z’umutekano we yavuze ko icyo uyu mugabo wajywanwe mu kigo ngororamuco azira ari ukuvugisha itangazamakuru ati “ ubwo icyatumye uyu mugabo afungwa ndetse nubu akaba akirimo, twabasabye ko baza aho byabereye bakabasubiza ko uwo bashakaga ari uyu mugabo kuko yahuruje Radio ikaza mu mu mudugudu wacu kandi batabishaka”.

Uyu muturanyi yakomeje avuga ko ibi byavuzwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano.

Yagize ati “ Gitifu niwe wabivuze yari yicaye imbere y’ameza, yaravuze ngo nibamukande yumve akomeza".

Akomeza avuga ko bamuhimbira ibyaha ko yatemye insina, bamuhimbira ko yasuzuguye abayobozi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano bwana Niyonzima Jacques ahakana ko uyu muturage yajyanwe mu kigo ngororamuco kuko yatanze amakuru,ko ahubwo agandira ubuyobozi ati ” Uwo Ananias nawe ni umuntu wagaragaye nk’umuntu wigomeka, uhohotera abantu yahamagazwa ntiyitabe, mbese ni ukwigomeka ntekereza ko nihaba isuzuma ashobora gutaha kuko ubu maze kumva uko ubuyobozi bukora n’inshingano afite mu buyobozi “.

Yakomeje avuga ko akurikiranweho kuba yaraciye inzira mu murima w’umuturage yahamagarwa ntiyitabe ndetse hari nuwo yambuye isuka.

Uyu munyamabanga avuga ko uyu muturage yahamagajwe n’umukuru w’umudugudu inshuro enye ntiyitabe agahamagazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari nabwo akanga kwitaba.

Bwana Kimanuka Jean Nepomscene ukuriye isibo uyu muryango ubarizwamo avuga ko nta myitwarire mibi azi kuri Nshimiyimana Ananias ati “ Mubyukuri uretse kiriya kintu cyabonetse cy’amakimbirane y’inzira akaba ariyo amugejeje hariya, urumva ko abantu bamwimaga inzira batamuvugira neza, niho wenda bahereye ariko ntakindi kintu kibi muziho da!”

Yakomeje agira ati “Si igisambo, ntamuntu ararwana nawe ntawe ndabona yakubise, ntakindi kintu kibi muziho pe”.

Ibivugwa n’aba baturage biramutse ari ukuri, iyi ishobora kuba imwe mu nzira yo gutinyisha abaturage kujyabavugana n’itangazamakuru cyane ko nubundi uba usanga abaturage bavuga ko iyo abanyamakuru bamaze kuhava akenshi abayobozi babareba nabi mu mirenge itandukanye igize akarere ka Nyamasheke.

Ibigo ngororamuco bisanzwe bijyanwamo abantu b’inzererezi naho abakoze ibyaha bajyanwa mu bugenzacyaha bakorerwa dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.

Inkuru ya Radio Isangano

Ibitekerezo

  • None se ko abakoze ibyaha bashyikirizwa inzego zibishinzwe, bakabiryozwa iyo bibahama, abo bayobozi bo bafungira abantu mu bigo ngoraramuco, bazi amategeko, ese bagiye bahugurwa ku mategeko bakareka kujya bahohotera abo bayobora, babona abauranyi be batazi icyo azira? ibi ntibikwiye, bayobozi mwikubite agashyi nako urushyi kuko agashyi bamwe ntacyo kamara!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa