skol
fortebet

Nyamasheke: Umugabo w’ imyaka 30 yishwe atewe icyuma mu misaya no mu mutima

Yanditswe: Thursday 22, Dec 2016

Sponsored Ad

Umugabo witwa Sibobugingo Eric w’imyaka 30 wari utuye mu mudugudu wa Gitwa, akagari ka Rugali,mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke, yishwe n’umuntu wamuteye inkota mu musaya no mu mutima.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Ukuboza 2016 nibwo Nyakwigendera n’umugore we Usabyimbabazi Xavérine bari mu rugo rwabo, babonye umuntu wunamye munsi y’umuhanda mu murima w’umuturanyi wabo asa n’uwahira ubwatsi. Uyu muturanyi ngo yashinjaga uru rugo rwa Nykwigendera kuba ari rwo rumwibira ubwatsi (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Sibobugingo Eric w’imyaka 30 wari utuye mu mudugudu wa Gitwa, akagari ka Rugali,mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke, yishwe n’umuntu wamuteye inkota mu musaya no mu mutima.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Ukuboza 2016 nibwo Nyakwigendera n’umugore we Usabyimbabazi Xavérine bari mu rugo rwabo, babonye umuntu wunamye munsi y’umuhanda mu murima w’umuturanyi wabo asa n’uwahira ubwatsi. Uyu muturanyi ngo yashinjaga uru rugo rwa Nykwigendera kuba ari rwo rumwibira ubwatsi bw’amatungo.

Mu gushaka kwikuraho urubwa bahoraga baterwa n’ umuturanyi wabo abashinja kumwiba ubwatsi, Nyakwigendera yasatiriye uwo bakekagaga ko arimo kwiba ubwatsi asanga atarimo kwiba ubwatsi ahubwo ari umujura uvuye kwiba urimo guhisha ibyo yibye ahita amutera icyuma.

Umunyamabanga nshingwabokorwa w’ agateganyo w’ Umurenge wa Macuba Innocent Nzekeyukuze yavuze ko aho Nyakwigendera yaterewe icyuma bahasanze umufuka urimo ibyibamo.

Yagize ati’’ Muri uwo mufuka twasanzemo ibintu byinshi birimo inkweto n’imyenda y’abagore, imyenda y’abana, amasashe arimo kawa, umukeka , n’ibindi, ubwo igihe nyakwigendera yari amanutse kumureba undi yahise yiruka yerekeza mu mikoki iri mu kabande, undi amwirukaho, umugore utuye muri ako kabande agiye kumva yumva umuntu arataka cyane, agiye kureba asanga ni uwo muturanyi we waviriranaga amaraso mu musaya no mu rubavu rw’ibumoso yafi y’umutima.’’

Uyu mugore ngo yahise atabaza abaturage, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zirahagera, basanga inkota yakubiswe iri iruhande rwe, kuko yatabazaga cyane avuga ngo nibamupfuke, uwo mugore abanza kumupfukisha umwenda yari yiteye, bamuzamuye ageze ku muhanda igihe batumyeho ingobyi y’abarwayi ngo imugeze ku bitaro bya Kibogora abagwa mu maboko.


Abaturage bari mu gahinda batewe n’ urupfu rwa Sibobugingo Eric

Uyu muyobozi w’umurenge ahamya ko bibaye nyuma y’aho mu ijoro ryari ryabanjirije iri nyakwigendera yari yatewe n’abajura mu ma saa cyenda z’ijoro ariko abamuteye ntibafatwa,.

Ubu hatangiye iperereza bahereye kuri iyi nkota basanze yuzuye amaraso aho yayikubitiwe, n’iyi myenda ,babaza abaturage niba nta wibwe, hashakihwa n’andi makuru yafasha mu iperereza.

Uyu muyobozi yongeyeho ati “Mu gihe umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Kibogora gukorerwaho isuzuma mbere yo gushyingurwa, twahise dukoresha inama y’umutekano duhumuriza abaturage,tunabasaba kurushaho kwicungira umutekano muri iki gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, nkuko n’abanyarugomo, abajura n’abandi bagizi ba nabi baba bagwiriye, amarondo agakazwa n’uburyo bwo gutangira amakuru ku gihe bukanozwa.’’

Hari hashize amezi 4 muri uyu murenge hiciwe umukobwa wasigajwe inyuma n’amateka w’imyaka 21, atabwa mu mu bwiherero bw’urusengero. Nyakwigendera asize umugora n’abana 3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa