skol
fortebet

Nyamirambo:Abarezi 5 batawe muri yombi bazira gusambanya abana

Yanditswe: Tuesday 14, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Abarezi batanu bo mu Ishuri ryisumbuye rya ESSI Nyamirambo risanzwe rizwi nko kwa Gaddafi riherereye mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali batawe muri yombi bakekwaho gusambanya abana.

Sponsored Ad

Abatawe muri yombi ni abarimu batatu, Umuyobozi ushinzwe uburezi n’ushinzwe imyitwarire mu ishuri rya ESSI Nyamirambo nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Umuhoza Marie Michelle. Yagize ati “Bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye ariko icyo bakurikiranyweho bakekwaho ni icyaha kimwe cyo gusambanya abana. Harimo ushinzwe uburezi n’ushinzwe imyitwarire bose bakoraga muri kiriya kigo imirimo itandukanye.”

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza avuga ko aba bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye kuko hari abatawe muri yombi ku itariki 30 Ukuboza 2019 abandi bagatabwa muri yombi tariki 01 n’iya 3 Mutarama 2020.

Umuhoza avuga ko dosiye z’aba bombi zamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha, ubu bamwe bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rwazamenyo, iya Nyarugenge abandi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Kicukiro. Ingingo ya 133 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese usambanya umwana cyangwa akamukorera kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina aba akoze icyaha.

Gusambanya umwana ni ugushyira igitsina mu gitsina cye, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana, gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana cyangwa ikindi gikorwa gikorewe ku mubiri w’umwana hagamijwe gushimisha umubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo icyaha cyakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugananywa ku mpamvu z’inyoroshyacyaha. Nanone iyo gusambanya umwana byakorewe umwana ufite cyangwa arengeje imyaka 14 bikamutera indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu. Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore , igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Ibitekerezo

  • Ni ikibazo kibabaje cyane kubona umwarimu asambanya abanyeshuli.Ni amahano.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni z’abantu bakora ubusambanyi mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko. Ariko ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa