dnd

Nyanza: RIB yataye muri yombi umusore ukekwaho gufata ku ngufu umukozi wo mu rugo

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 October 2019 Yasuwe: 2599

Umusore w’imyaka 25 y’amavuko akurikiranweho gufata ku ngufu umukozi wo mu rugo abanje kumutera ubwoba bitewe n’icyuma yarafite mu ntoki.



Umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko utuye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza usanzwe ari umukozi wo mu rugo, Flash yamusanze yicaye mu rugo akoramo, gutera intambwe ngo abashe gutambuka biri kumugora, avuga ko mu nda hari ibiri kwisimbiza.

Aganira n’umunyamakuru wa Flash dukesha iyi nkuru, yavuze ko ubusanzwe akora ataha mu nzu akodesha, ubwo hari mu ijoro ryo kuwa 24 Ukwakira 2019 yasohotse hanze ahura n’umusore wasinze, afite icyuma amuhirikira mu nzu.

Ati “Nasohotse ngiye mu bwiherero, mpura n’umuntu ufite icyuma ahita ampirikira mu nzu, arambwira ngo wacyumvise icyuma? Ntakindi nakoze, na we yahise yinjira arafunga. Nta mbaraga zo gutaka nari mfite kuko yanambwiraga ngo urashaka kuntabariza se? Ngo iki n’icyuma”.

Uyu mukobwa akomeza avuga ko yarafite ubwoba bw’uko agiye kwicwa.

Ati “Mpita mpfukama musaba imbabazi, ahita ambwira ko ataje gukina ahubwo ahita ambwira ngo nkuremo imyenda vuba, ashyira hasi ibyo yarafite (icyuma na radio) akuramo imyenda n’inkweto yambara ubusa, mbona koko nta mikino afite.

Numvaga ko ntacyo gukora ahubwo ngiye kwicwa, nyuma ahita ampirikira ku buriri bwanjye dore ko uburiri bwanjye buri hasi, ankuramo umwenda w’imbere nari nararanye kuko hariho imbeho, aransambanya”.

Ibi byose bikimira kuba ntabwo umukobwa yahise abivuga, byasabye ko bucya ahita ajya kubibwira abakoresha be, abakoresha nabo niko kumenyesha inzego z’ibanze zitangira gushaka uwo musore ngo ashyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Twajamahoro Slyvestre yabitangarije itangazamakuru rya Flash.

Ati “Umukobwa ntiyahise abwira abamukoresha ibyamubayeho, gusa aho abivugiye babibwira inzego zibanze nazo zimenyesha Polisi, na twe duhita dutabara, umukobwa bamujyana kwa muganga, Ndikumana Jacques(ukekwa) yashyikirijwe RIB kandi icyaha aracyemera”.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo kandi yakomeje asaba abantu gutangira amakuru ku gihe

Ati “Turakangurira Abanyarwanda kumenya gutangira amakuru ku gihe nk’uyu mwana w’umukobwa, iyo atangira amakuru ku gihe agatabarwa byari gufasha kurushaho”.

Hari amakuru ko uyu musore ukekwaho gukora iki cyaha uvuka mu kagali Kamuhoza mu murenge wa Kimisagara mu mujyi wa Kigali, yarasanzwe ari umunyeshuri mu karere ka Nyanza nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yabidutangarije.

Ati “ Dufite amakuru ko Ndikumana yari umunyeshuri muri Kavumu TVET School(mu karere ka Nyanza), ariko RIB yatangiye iperereza ryayo”.

Ingingo ya 197 y’igitabo cy’amategeko ahana, ivuga ku gihano cy’ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18 y’amavuko ikaba ivuga ko Umuntu wese ukoresha imibonano mpuzabitsina ku kagato umuntu ufite nibura imyaka cumi n’umunani (18) y’amavuko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Iyo gufata ku ngufu byakozwe ku muntu ugeze mu za bukuru, ufite ubumuga cyangwa w’umurwayi, igihano kiba igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe uburwayi budakira, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15).

Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe urupfu, uwabikoze ahanishwa igifungo cya burundu.

Inkuru ya FLASH

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abanyarwanda 2 bakubitiwe muri Uganda bajugunywa ku mupaka ari...

Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2019 Guverineri w’intara y’Amajyaruguru abinyujije...
12 December 2019 Yasuwe: 3364 3

Nyagatare:Gitifu arashinjwa kwiba ihene

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarukamba mu Murenge wa Gatunda...
12 December 2019 Yasuwe: 2681 0

U Rwanda rwavanyeho imisoro ku bicuruzwa by’isuku y’abagore n’abakobwa bari mu...

U Rwanda rwavanyeho imisoro ku nyongeragaciro (TVA) ku bicuruzwa by’isuku...
11 December 2019 Yasuwe: 3305 1

Hafashwe uwari ufite ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda birimo n’amavuta ya...

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Ruharambuga...
11 December 2019 Yasuwe: 1872 0

BNR yaburiye abinjira muri konti zabo za banki bakoresheje Wi-fi

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), irahamagarira abantu bose guhagarika kwinjira...
11 December 2019 Yasuwe: 7285 0

Gicumbi: Ba Gitifu basinyiye kurangiza vuba ikibazo cy’ubwiherero...

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari mu karere ka Gicumbi...
11 December 2019 Yasuwe: 984 2