skol
fortebet

Nyanza:Umugabo ukora irondo ry’umwuga yafashe ku ngufu umukobwa

Yanditswe: Monday 23, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umugabo ukora irondo ry’umwuga mu karere ka Nyanza w’imyaka 27 y’amavuko, akurikiranwe icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko. Uyu mwana w’umukobwa avuka mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, ngo yaje mu biruhuko kwa Sekuru utuye mu murenge wa Busasamana.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yasobanuye uko uwo mugabo w’imyaka 27 yamusabye kumuraza yafatiriye telefone ye.

Ati “Twavuye mu mupira turi kumwe n’undi mukobwa, ansaba kujya kumwereka aho bogoshera mpageze ncaginga telefone, ahita ayifata arayinyima, arambwira ngo n’ubundi imvura yaguye muraze.”

Uyu mugabo mu masaha ya kumanywa abakora akazi ko kogosha no gucaginga amatelefone, mu ijoro akajya gukora irondo ry’umwuga. Abo bakorana n’ijoro bageze ku kazi baramubura bajya kumureba iwe aho aba Uwitwa Mayira Jean Claude basanzwe bakorana yagize ati “Tugeze aho tugomba gutangira akazi dusanga Jean de Dieu(ukekwa) ku muryango we abantu bashukamirije turebye mu kirahure dusanga hicaye akana ka gakobwa, tubajije amakuru batubwira ko kagiye kuharara na twe nk’umuntu dukorana twemeza ko dukwiye kumutanga.”

Uwitwa Kaburane jean de Dieu ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu nawe yagize ati “Uyu mwana afite imyaka 15, urumva ntarageza igihe cyo kurarana n’abagabo; bari bamushutse mu by’ukuri ikigaragara yamushutse yamuhaye inzoga.”

Ibi byose bikimara kuba uyu musore yahise ashyikirwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubgenzacyaha RIB, naho umwana ajyanwa kwa muganga nk’uko umuvuguzi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Twajamahoro Slyvestre yabitangaje Ati “Nibyo koko muri iri joro ryakeye mu masaha ya saa munani z’ijoro mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, umusore w’imyaka 27 warusanzwe ari umunyerondo bagenzi be bamutegereje kwirondo baramubura, bagiye kumureba iwe basanga ari kumwe n’umwana w’umukobwa, baratumenyesha twihutira kuhagera, ubu umusore arafunze kuri sitasiyo ya RIB i Busasamana, naho umwana yajyanwe kwa muganga gukorerwa ibizamini.”

Umuvugizi wa Polisi kandi yakomeje asaba abantu gutangira amakuru ku gihe. Ati “Turashishikariza Abanyarwanda gutangira amakuru ku gihe, nk’ibi byadufashije inzego z’umutekano kubimenya hakiri kare kandi bagafasha ubuyobozi muri iki gikorwa bwatangije cyo kurwanya ihohoterwa ry’abana no gukumira inda ziterwa abangavu.” Amakuru aturuka mu baturanyi b’uyu mugabo, avuga ko yarafite abana babiri ariko batabana n’umugore, uyu mwana uvuga ko bamuraranye yadutangarije ko baguwe gitumo atarakoreshwa imibonano mpuzabitsina.

S/Flash fm

Ibitekerezo

  • Abagabo bashurashura ku isi ni millions and millions.Niba koko Imana izarimbura abantu bakora ibyaha,gusambana nibyo bizatwara benshi kurusha ibindi byaha.Ni ukutagira ubwenge (lack of wisdom) kwishimisha akanya gato hanyuma bikazakubuza kuba muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa