skol
fortebet

NYANZA:Umuzamu warindaga urusengero rwa ADEPR yishwe

Yanditswe: Monday 03, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Itorero ry’ADEPR riherereye mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, umuzamu yishwe hibwa amafaranga n’ ibikoresho bitaramenyekana.

Sponsored Ad

Mu gitondo cy’uyu wa mbere imbere y’ibiro by’umunyamabanga w’itorero ry’ADEPR Paruwasi ya Nyanza hagaragaye umurambo w’umuzamu wiri torero inzego z’umutekano n’abaturage bahari, Pasiteri Harerinka Faustin umushumba w’iyi paruwasi yavuze ko bamenye ibi bintu babibwiwe n’abakirisitu bari baje mu masengesho ya mu gitondo

Pasiteri ati”abakirisito bari baje gusenga muri nibature basanga umurambo w’umuzamu imbere y’ibiro by’umunyamabanga(Secretaire) uwo muzamu ba mwishe, abashinzwe iperereza n’umunyamabanga binjiye mu biro, ibyo twamaze kumenya batubwiye hibwe imashini ebyiri, amafaranga arenga ibihumbi 30 muri Rusange ntabwo ibikoresho byose batwaye ntiturabimenya.”

Uyu musore Rushigajeki Gasana warusanzwe utuye mu kagali ka Runga mu murenge wa Rwabicuma ho mu karere ka Nyanza aba bonye umurambo we, bavuga ko babonye yishwe hakoreshejwe ibyuma.

Muhire Michel umwe mu bateruye umurambo we yagize ati” Urebye ubona ko ari ikintu bamukubise mu mutwe avira imbere kuko amaraso araca mu mazuru no mukanwa mu by’ukuri ni ubwambere mbonye ubwicanyi nk’ubu muri Nyanza.”

Umurambo wa Nyakwigendera ukaba wahise ujyanwa mu bitaro by’akarere ka Nyanza, urwego rw’ubugenzacyaha(RIB) rukabarwatangiye gukora iperereza kubagize uruhare mu rupfu rw’uyu musore nk’uko Mbabazi Modeste uvugira uru rwego yabitangaje . Ati”Ntabwo biramenyekana niba ari abaturage baho babikoze cyangwa ari abahandi ariko ni byiza kumenya n’abandi baho bitwara nabi bashobora gukora ayo mahano y’ubwicanye bityo umuntu akaba abazi akanabagendera hafi.”

Uru rusengero rusanzwe rw’akira amaturo n’ahandi nkaha haba hazwi ko hari umutungo w’amafaranga abaturage bavuga ko bakwiye kujya hacungirwa umutekano n’umuntu ufite imbunda kuko hari byinshi byahosha murwego rw’ubujura n’ubugizi bwanabi’.

Ibitekerezo

  • Ahantu habikwa ibihumbi 30 ntampamvu yo kuharinda.Ibaze nkuwo wahasize ubuzima. Kugwa ku bihumbi 30 koko? Ariko na none biragaragara ko abantu bakennye.

    Nta kundi imana imwakire apfiriye ku murimo nibazeko assurances iri bu mukurikirane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa