skol
fortebet

Nyarugenge: Abagizi ba nabi basanze ihene 4 z’umuturage aho zarimo kurisha barazica zose

Yanditswe: Monday 28, Oct 2019

Sponsored Ad

Mu mvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere,taliki ya 28 Ukwakira 2019, abagizi ba nabi bataramenyekana basanze ihene enye z’umugore witwa Thacienne Mukaturatsinze aho zarishaga bazica nabi.

Sponsored Ad

Uyu Mukaturatsinze wiciwe ihene ze 4 atuye mu mudugudu wa Karambo, Akagari ka Mwendo, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali w’umusigire, Wellars Ngarambe, yemereye Umuseke dukesha iyi nkuru iby’ubu bugizi bwa nabi ndetse yemeza ko ababikoze bari gushakishwa.

Yagize ati “ Aya makuru nanjye nta gihe gishize nyamenye nyabwiwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Mwendo. Ubu turacyakusanya amakuru arambuye, turaza kuyabagezaho.”

Aba bagizi ba nabi bitwikiriye imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa