skol
fortebet

Nyarugenge: Bamwe mu bagore baracyakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abagabo babo

Yanditswe: Monday 02, Sep 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba ,avuga ko ihohoterwa rishingiye kugitsina rigihari mu karere ariko abarikorerwa bagatinya kubivuga, byatumye bashiraho amahuriro y’abagore atandukanye kandi ayobowe n’abagore aho binyuze mu nama y’igihugu y’abagore CNF yubakitse kuva kukarere kugeza kumudugudu n’imigoroba y’ababyeyi kugira ngo abagore bahure bahugurane batange amakuru banagirwe inama zo kurwanya ihohoterwa.

Sponsored Ad

Yavuze uburyo bumwe bwo kwirinda ihohotera ni ugutanga amakuru, batinyuke bavuge batange amakuru kugihe birinde no gusibanganya ibimenyetso kuko kubera kubura ibimenyetso ushobora gutanga ikirego kigafatwa nkaho ataricyo mubutabera kubwo kubura ibimenyetso.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba

Yakomeje avugako ihohoterwa riri ukwinshi harimo gusambanywa ku gahato , gukubitwa , no hagati y’umugabo n’umugore gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato naryo n’ihohoterwa , tuba dushaka ko aho bwabaye bishirwa kumugaragaro uwabikoze akurikiranwe n’inzego ntihabeho guhishira.

Ati”Ihohoterwa rishingiye kugitsina riraha kuko hari bamwe mubagabo usanga batakimenya inshingano zabo mu kubaka urugo bakaza banyoye inzoga bujuje basinze cyangwa n’ibindi biyobya bwenge bagakoresha abagore babo imibonano mpuza bitsina ku gahato naryo ni ihohoterwa riba rimukorewe , rero umugore niwe ufite uruhare runini rwo kwereka umugabo ko ibyo amukorera atari byo bakicara bakabiganiraho byakwanga agatanga amakuru ku gihe hakitabazwa inzego zibishinzwe kugira ngo akorerwe ubutabazi akirinda gusibanganya ibimenyetso.

Mu matsinda y’abagore turabaganiriza kenshi bagahabwa n’ibiganiro bibigisha ibijyanye n’imibanire myiza mu muryango n’uburyo hakumirwe iryo hohoterwa binyuze mu mugoroba w’ababyeyi ,abantu barahura bakaganira bakarandura amakimbirane ari mungo kuko naryo ari kimwe mu byatera ihohoterwa".

Umwe mu bagore twagiranye ikiganiro wo mu Karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kigali utarashatse ko tumuvuga amazina ye yavuze ko yakorewe ihohoterwa rishingiye kugitsina n’umugabo we babana amukoresha imibonano mpuzabitsina kugahato.

Yagize ati” umugabo yagiye agerageza kunkoresha imibonano mpuzabitsina kungufu atanteguje nkumva simbyishimiye nabyanga akankubita, mbonye ntazihanganira guhora nkubitwa n’umugabo no gukoreshwa imibonano kugahato mpitamo kwahukana nigira iwacu nanga gutabaza kuko numvaga ndamutse mbivuze nkabibwira abaturanyi naba nisebeje, umugabo wanjye akajya ahora ansaba ko nagaruka kuko dufitanye abana 4, naramuganije mubwira ko niyongera nzamurega ko ankorera ihohoterwa anyemerera atazongera turasubirana ariko nanubu ntacyahindutse iyo mbimwimye ajya kubishaka ahandi”.

Abandi bagore twaganiriye bavuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribaho kandi hari abarikorerwa ariko bagitinya kurigaragaza rimwe na rimwe babiterwa no kuba basenya, bagashinyiriza bitwaje nza mvugo ngo niko zubakwa.

Hirya no hino humvikana ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abantu batandukanye hari irikorerwa abana, abagore ariko burya abagabo nabo barahohoterwa bikorerwe mugo bimwe ibyo bagombwa ahanini ariko nibo babyitera kuko bumva ko icyo bashatse bakibona kandi murugo bisaba kuganira rero ugasanga aribo barikorera abagore kuko bashaka kubakoresha kugahato , gusa ugasanga abarikorerwababa abagabo cyangwa abagore batinya kubivuga ngo batiteza rubanda bishyira hanze.

Uwakorewe ihohoterwa niwe ukwiriye gufata iyambere yikorera ubutabazi abinyujije mugutanga amakuru kugihe kandi akirinda gusibanganya ibimenyetso kugira ngo uwarikoze nawe akurikirwe bityo turikumire dufatanyije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa