skol
fortebet

Nyarugenge:RIB yataye muri yombi umupangayi wakubise nyirinzu akamukomeretsa

Yanditswe: Wednesday 29, Jan 2020

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi uwitwa Bonane Aimable ushinjwa gukubita uwamukodesheje inzu, Pierre Nkazamurego mu Mudugudu w’Inyarurembo mu Kagari k’Amahoro mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Bwiza.com abitangaza, mu gitondo cyo kuwa 28 Mutarama nibwo uyu Nkazamurego yabyutse mu gitondo asanga Bonane w’imyaka 36 ari gusakuza hanze, ari gutera imetero mu gipangu cye ari nako avuga ko abana n’Interahamwe.

Ubwo inzego z’umutekano zahageraga mu gitondo, zasanze Bonane yifungiranye zisaba uyu Nkazamurego wahohotewe kwegera Sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Muhima.

Abaturanyi ba Bonane Aimable bawiye Bwiza.com ko uyu musore yaje gutabwa muri yombi akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Muhima.

Ibi kandi byemezwa na Nkazamurego uvuga ko uwamuhoteye ari ho afungiwe kandi ko inzego z’iperereza zikomeje kumutuma ibikenewe mu ipererereza.

Kugeza ubu, Nkazamurego akaba yaramaze kujya kwa muganga aho yahawe imiti.

Umuvugizi w’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Marie Michelle Umuhoza yatangarije Bwiza.com ko uyu Bonane afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhima Kuva kuwa Kabiri tariki ya 28 Mutarama akurikiranweho gukubita no gukomeretsa Nkazamurego.

Ati " Ni byo koko yafashwe ku munsi w’ejo, akurikiranweho gukubita no gukomeretsa umugabo witwa Pierre Nkazamurego. Iperereza riracyakomeje."

Ubuyobozi bw’Umudugudu w’Inyarurembo bwari bwatangarije Bwiza.com ko butazi ikibazo kiri hagati ya Nkazamurego na Bonane Aimable.

Ibitekerezo

  • Reka bamufunge niwe wizize kubera kuronda amoko Hutu-Tutsi.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4,umurongo wa 4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa