skol
fortebet

Nyarugenge: Umuryango w’abantu 5 wagwiriwe n’inzu umugabo ahasiga ubuzima

Yanditswe: Saturday 26, Oct 2019

Sponsored Ad

Umuryango w’abantu 5 wo mu Mudugudu wa Ruhuha, Akagari ka Mwendo mu Murenge wa Kigali bagwiriwe n’inzu, nyir’urugo Emmanuel Iyakaremye w’imyaka 36 ahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Akagari ka Mwendo, Israel Ndamage yabwiye Bwiza.com dukesha iyi nkuru ko iyi nzu yagwiriye umuryango yari ishaje ariko ko byatijwe umurindi n’imvura yaguye mu ijoro ryakeye.

Ati “ Urebye ni impanuka yatewe n’imvura gusa n’inzu yari ishaje. Abana batatu n’umugore bavuyemo ari bazima ariko umugabo we yahise apfa. Uyu muryango tugiye kuwukorera ubuvugizi kugira ngo ube wakubakirwa.”

Ndamage yasabye abaturage kwimuka bakava ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza kugira ngo bakure ubuzima bwabo mu kaga muri ibi bihe birimo imvura nyinshi.

Ubu umuryango wa Iyakaremye ucumbikiwe mu baturanyi mu gihe hagitegerejwe ubuvugizi ngo abasigaye bubakirwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa