skol
fortebet

Nyarugenge: Umusore wari urangije kaminuza yararanye na bagenzi be 2 mu gitondo basanga yapfuye

Yanditswe: Sunday 24, Nov 2019

Sponsored Ad

Umusore wari uzwi ku izina rya Donath yararanye na bagenzi be 2 mu nzu bari bacumbitsemo mu kagari ka Katabaro mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge,bukeye mu gitondo basanga yapfuye.

Sponsored Ad

Nkuko byatangajwe n’uwari umucumbikiye Mukamuraza Mariya,uyu musore wigaga muri Christian University,yaryamye ari muzima nta kibazo na kimwe afite ariko ngo bagenzi be babiri bararanye babyutse umwe ajya gusenga undi aje kumukangura asanga yapfuye.

Yagize ati “Yari muzima ariko ntabwo tuzi icyamuhitanye gusa yari muzima ntabwo yari arwaye.Yaryamye ari muzima bukeye bagenzi be basanga yasinziriye.”

Mukamuraza wari ucumbikiye Donath, yavuze ko yamusabye icumbi nyuma y’aho ubucuruzi bwa restaurant yakoreraga mu nzu ye bwahombye,ahitamo gusubira mu ishuli akajya acumbika muri iyi nzu ye.

Bamwe mu bari batuye hafi y’iyi nzu Donath yapfiriyemo bavuze ko yakundaga kuza kuharara muri weekend hanyuma mu yindi minsi akajya ku ishuli no mu kazi kari kamutunze.

Mukamuraza yavuze ko we yari acumbikiye Donath iminsi 6 gusa ndetse atigeze amubaza aho akomoka mu gihe cyose bari bamaranye cyane ko bamenyanye akodesha iyi nzu ye yacururizagamo.Donath yari agiye kurangiza kaminuza kuko ngo yakoraga Internship ya nyuma.

Inzego zishinzwe umutekano na RIB zahise zigera aho Donath yapfiriye zikora iperereza zihereye kuri aba basore bararanye hanyuma umurambo we ujyanwa kwa muganga gusuzumwa.



Ubu nibwo buriri Donath yarayeho we na bagenzi be 2 bamusanze yapfuye mu gitondo.Yapfiriye muri iriya nzu ya nyuma yuzuyeho abantu

Ibitekerezo

  • (hmmm, uburiri bw’umunyeshuli wa kaminuza?)

    Imana imwakire mu bayo kandi nabo basore bagenzi be bakurikira nwe byu mwihariko

    Bakore iperereza bapime ibikumwe byamukozeh byose bishoboke ko bagenzi be aribo baba bamuhitanye

    Imana nimwakire mu bayo, kandi Imana ikomeze guhumuriza abavandi be mukwihangana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa