skol
fortebet

Huye: Inzoga za Bralirwa zamenetse abantu batanguranwa kuziba abandi barazinywa karahava

Yanditswe: Monday 18, Nov 2019

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki 18 Ugushyingo 2019, ikamyo ya Bralirwa yari itwaye inzoga yacitse umuryango bituma amakese menshi agwa mu muhanda inzoga zirameneka, abagatabaye barazinywa abandi barazihisha.

Sponsored Ad

Nkuko KT Radio yabitangaje,iyi mpanuka yabaye igeze mu murenge wa Mukura hafi y’ ikibuye cya Shari giherereye mu Karere ka Huye mu ntara y’amagepfo.

Umushoferi wari utwaye iyi modoka avuga ko abaturage bahageze mbere bahise batangira kunywa inzoga abandi bakazitwara, ku buryo iyo Polisi itahagera bari no gupakurura izari mu ikamyo.

Ibi binemezwa n’abahaturiye bavuga ko abahageraga bahitaga bafata inzoga bakanywa, izindi bakazitwara mu myenda, bakamanukira mu mirima no mu mashyamba birukanka.

Hari n’urugo bivugwa ko rwasahuriwemo amakese agera kuri 7 abantu bashatse kujya kuzifata ngo bazinywe, nyirarwo arabangira.

Iyi kamyo yari mu muhanda Huye- Akanyaru,ikimara gukora impanuka abaturage basahuye inzoga bituma bakomeretsa mugenzi wabo.

Ibitekerezo

  • Ndahumuriza nyirinzoga zamenetse nabonye hari nabantu bariho bava kigali bari muri volcano bazishikanye kanyaru!
    gusa ubwo ntawapfiriye muriyo mpanuka,imana ishimwe,nahubundi ibinu nibishakwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa