skol
fortebet

Nyagatare: Abagabo babiri bafatiwe mu cyuho bateragura ibyuma umumotari ngo bamwibe moto

Yanditswe: Monday 20, Mar 2017

Sponsored Ad

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mimuri, mu karere ka Nyagatare hafungiye abagabo babiri bacyekwaho kwiba moto y’ uwitwa Kabeza Feneas ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto nyuma yo kumuniga no kumutera icyuma mu gatuza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko abacyekwaho kubikora ari Nisingizwe Jean d’Amour ufite imyaka 29 y’amavuko na Kanani Jean Bosco ufite imyaka 40 y’amavuko.
Yasobanuye uko babigenje agira ati,"Ahagana (...)

Sponsored Ad

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mimuri, mu karere ka Nyagatare hafungiye abagabo babiri bacyekwaho kwiba moto y’ uwitwa Kabeza Feneas ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto nyuma yo kumuniga no kumutera icyuma mu gatuza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko abacyekwaho kubikora ari Nisingizwe Jean d’Amour ufite imyaka 29 y’amavuko na Kanani Jean Bosco ufite imyaka 40 y’amavuko.

Yasobanuye uko babigenje agira ati,"Ahagana saa moya za nimugoroba wo ku itariki 18 z’uku Kwezi, ubwo Kabeza yarimo ashaka abagenzi mu kagari ka Mahoro, ho mu murenge wa Mimuri, Nisingizwe yamuteze nk’umugenzi. Amaze kwicara kuri moto, yamunigishije intoki. Mu gihe barimo bagundagurana, Kanani yavuye aho yari yihishe amutera icyuma mu gatuza, acika intege, hanyuma agwa hasi."

IP Kayigi yakomeje agira ati,"Abaturage babibonye babimenyesheje Polisi y’u Rwanda ibafatira mu cyuho.

Turashima cyane abatanze amakuru yatumye aba bombi bafatwa. Ibi bigaragaza akamaro ko gutangira amakuru ku gihe no kumva ko kurwanya no gukumira ibyaha bitareba gusa inzego z’umutekano; ahubwo ko ari inshingano ya buri wese.

IP Kayigi avuga ko Kabeza arimo kuvurirwa ku Kigo nderabuzima cya Nisingizwe na Kanani bakaba barimo gukorerwa dosie ishyikirizwa Ubushinjacyaha kuri uyu wa mbere.

Ubujura bukoreshejwe intwaro buhanishwa igifungo kuva ku myaka itandatu (6) kugeza ku myaka umunani (8), nk’uko biteganywa n’ingingo ya 304 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyi ngingo ivuga ko ubujura bukoreshejwe intwaro ari ubujura bukozwe n’umuntu witwaje igikoresho icyo ari cyo cyose, icyuma cyangwa ikindi kintu cyose gitema, gitobora cyangwa gisekura, gishobora kwica, gukomeretsa cyangwa gukubitishwa.

IP Kayigi yasabye abatwara abagenzi kuri moto kurangwa n’ubushishozi agira ati," Mu bagenzi hashobora kubamo abagizi ba nabi. Igihe cyose mugize uwo mucyekaho ibyaha runaka, mujye mwihutira kubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe."

Yagiriye kandi inama abiba ndetse n’abafite imigambi yo kubikora kubireka bagashaka ibyo bakora bikurikije amategeko bibateza imbere; aha akaba yaribukije ko ingaruka zo kwiba zigera ku wabikoze ndetse no ku muryango we; bityo asaba buri wese kubyirinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa