Nyaruguru: Nyirabahutu witwaga “Umukecuru wa Perezida”yahitanywe n’ uburwayi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 June 2019 Yasuwe: 3005

Umukecuru witwa Nyirabahutu Daphrose ukomoka mu karere ka Nyaruguru wari uzwi nk’umukecuru wa Perezida Kagame kubera ukuntu yamukundaga cyane, yitabye Imana mu Bitaro bya bya Butare, CHUB, yari amaze igihe arwariyemo.



Inkuru y’urupfu rwa Nyirabahutu Nyirabahutu wamamaye kubera indirimbo zirata ubutwari bwa Guverinoma y’Ubumwe ndetse wanakundaga kwitabira inama zose za nyakubahwa perezida Kagame zirimo no kwiyamamaza,yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,binyuze ku rukuta rwa Twitter rw’akarere ka Nyaruguru.

Akarere ka Nyaruguru kavuze ko kababajwe no kubura uyu mukecuru wari umuhanzikazi mwiza.

Bagize bati “Birababaje cyane kumva ko twabuze Nyirabahutu Daphrose. Akarere ntabwo kazibagirwa umusanzu w’ubuhanzi bwe mu bikorwa binini. Ubugingo bwe buruhukire mu mahoro.”

Uyu mukecuru Nyirabahutu,yari azwi na benshi kubera ko ataburaga mu ruzinduko urwo arirwo rwose rwa nyakubahwa Perezida Kagame ndetse yahimbaga indirimbo zimuvuga ibigwi.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Guciririkanwa n’umumotari muri 2020 bizaba ari amateka

Kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukuboza i Kigali ,ikigo cy’ikoranabuhanga cyo...
4 December 2019 Yasuwe: 1427 0

Prof.Sam Rugege yasimbujwe ku buyobozi bw’urukiko rw’ikirenga

Kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2019, Perezida wa Repubulika, Paul...
4 December 2019 Yasuwe: 3570 0

Rubavu:Ba Gitifu 10 basezeye ku mirimo yabo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemeje ko hari abanyamabanga Nshingwabikorwa...
4 December 2019 Yasuwe: 3285 0

Ababyeyi basabwe kutajya gushaka amashuri y’abana babo mu bihugu bituranye...

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yasabye ababyeyi kwirinda guhora...
4 December 2019 Yasuwe: 1315 1

Abakozi bo mu irimbi bafashwe bari kunywa inzoga bashyinguranye umurambo...

Umugore witwa Sue Stott w’imyaka 50 yafashe abagabo bakora mu irimbi bari...
3 December 2019 Yasuwe: 2948 1

Perezida Kagame asanga icyorezo cya SIDA ari ikintu gikwiye guhagurukirwa...

Ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangizaga ku mugaragaro...
3 December 2019 Yasuwe: 540 0