skol
fortebet

PAC yasohoye nabi mu nteko abakozi ba REB kubera ibisubizo byabo byari byuzuyemo amanyanga

Yanditswe: Thursday 12, Sep 2019

Sponsored Ad

Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), yirukanye nabi mu nteko abakozi babiri bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi,REB, kubera amanyanga yagaragaye mu bisubizo byabo.

Sponsored Ad

Abayobozi basohowe mu nteko barimo Umuyobozi Mukuru w’agateganyo ushinzwe amasoko muri REB n’Umukozi ushinzwe gukwirakwiza umuyoboro wa internet mu bigo by’amashuri, bashinjwaga kugaragaza amanyanga mu byo basubizaga. Abirukanwe ni Batamuriza Anitha na Buhigiro Seth.

Kuri uyu wa Kane Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi, REB cyitabye PAC kigaragarizwa bimwe mu bibazo byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta, muri raporo y’umwaka wa 2017/2018.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe harimo ikoreshwa nabi ry’umutungo wa leta, gutanga za mudasobwa mu bigo bitarimo umuriro w’amashanyarazi, mudasobwa zibwe kugeza ubu zikaba zitaragaruzwa, ikibazo cy’uko hari abayobozi b’ibigo by’amashuri bandikira REB bayimenyesha mudasobwa bahawe zifite ibibazo ariko ntibasubizwe n’ibindi.

Ku bigendanye n’ikibazo cy’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa leta, PAC yagaragaje ko hari isoko ryo guha inka abarimu b’indashyikirwa mu Ntara y’u Burasirazuba no mu Ntara y’Amajyepfo ryari rifite agaciro ka miliyoni 49 n’ibihumbi 337 Frw ryatanzwe nabi.

Ubusanzwe ngo inka yagombaga gutangwa, ni ihaka amezi ane, ariko ngo hari izatanzwe ugasanga zidahaka bityo ntizihite zitanga umusaruro kuri ba barimu.

Nyuma yo guhabwa umwanya ngo asobanure kuri ibi bibazo, PAC yagaragaje ko Batamuriza ajijinganya mu byo avuga, bituma Perezida wa PAC, Jean Chrysostome Ngabitsinze amusaba ko asohoka mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko.

Undi wasohowe ni Buhigiro Seth, uyu we PAC yagaragaje ko arimo kwihisha ibibazo yagombaga gusubiza ndetse n’agasuzuguro.

PAC yagaragaje ko Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Nyagatare yayibwiye ko yanditse amaburuwa menshi asaba ko REB yamukorera mudasobwa zapfuye, byanze azizana kuri iki kigo ahageze bamubwira ko azisubizayo, bakazategereza igihe hazashyirirwaho ikigo kizajya gikorera mu Ntara.

Nyuma uyu muyobozi ngo yahamagaye kuri REB bamubwira ko bazohereza abatekinisiye ariko hashize amezi arenga atanu bidakorwa.

Ibi byatumye Perezida wa Komisiyo asaba uwaba yarakiriye iki kibazo cya Nyagatare ariko arabura.

Nyuma yo kubaza buri mukozi wa REB wari mu cyumba ntihagaragare uwazakiriye, byatumye Perezida wa PAC ubwe abaza mu Karere ka Nyagatare uwo bahaye iki kibazo muri REB.

Nyuma y’akanya gato, Ngabitsinze yagize ati “Uwitwa Buhigiro Seth ni uwuhe?.”
Buhigiro yaje guhaguruka aza kwemera ko ari we wazakiriye.

Ngabitsinze yamubajije impamvu atahagurutse mbere, undi aramubwira ati “byatewe n’uko ari nyinshi mba narakiriye bityo sinabyibukaga.”

Ibi byatumye asohorwa mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko.

Ibibazo bikomeye byagaragajwe kandi harimo icy’uko hari abanyeshuri batiga mudasobwa kandi barazihawe, no kuba nta mashanyarazi aba aho izi mudasobwa zajyanwe.

Ngabitsinze yagize “Ni gute ujyana mudasobwa nta muriro uhari, kuki hadashakwa imbaraga z’uko yahagera, abo bana ubwo biba bivuze ko batagomba kwiga.”

PAC yavuze ko bibabaje kubona hari ibigo bimwe usanga bifite amasaha yo kwiga mudasobwa, ariko ya saha yagera ntibayige kuko nta mashanyarazi.

Inkuru ya IGIHE

Ibitekerezo

  • Ibya Seth byo nibirebire kuko Urugero nkanjye ndi umunyeshuri muri kaminuza y’Urwanda koleji y’uburezi. Namushyiriye mashine yarifite ikibazo ampa na receipt nyuma yaho ngiye kurebako imashini yakozwe ambwirako ntayo yakiriye mweretse receipt avugako agiye kubikurikurana kugez ubu hashize imyaka ibiri sindabona igisubizo

    Ibya Seth byo nibirebire kuko Urugero nkanjye ndi umunyeshuri muri kaminuza y’Urwanda koleji y’uburezi. Namushyiriye mashine yarifite ikibazo ampa na receipt nyuma yaho ngiye kurebako imashini yakozwe ambwirako ntayo yakiriye mweretse receipt avugako agiye kubikurikurana kugez ubu hashize imyaka ibiri sindabona igisubizo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa