skol
fortebet

Perezida Kagame arifuza ko u Rwanda ruba urwa mbere ku isi mu korohereza ishoramari

Yanditswe: Monday 11, Nov 2019

Sponsored Ad

Mu nama ya Africa Investment Forum iteraniye i Sandton mu mujyi wa Johannesburg, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuza kuza ku mwanya wa mbere muri Afurika mu koroshya ubushabitsi (business).

Sponsored Ad

Mu kiganiro ku guteza imbere ishoramari ku mugabane wa Afurika muri iki gitondo cyatanzwe na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Akufo Addo wa Ghana, Paul Kagame w’u Rwanda na Carlos Agostinho minisitiri w’intebe wa Mozambique.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuje koroshya ishoranamari n’ubushabitsi ku muntu wese ubishaka, rugashyiraho imikorere ya leta ibyoroshya hamwe n’umutekano.

Ati: "U Rwanda ubu ni urwa kabiri ku rutonde rwa banki y’isi rwo korohereza ishoramari, ariko uyu mwanya tuwumazeho igihe, ubu ni igihe nyacyo ngo tube aba mbere.

Muri iki kiganiro cyari kitabiriwe n’abashoramari bo muri Africa n’abo mu mahanga,Nyakubahwa perezida Kagame yavuze ko abona Afurika iri gutera imbere nubwo yakabaye yarabikoze mbere.

Kagame yagize ati: "Nakomeje gutekereza ko iki ari cyo gihe cya Afurika, ariko Abanyafurika nibo bonyine bakomeje kwiheza inyuma, ariko ubu dukwiye kuba aho twakabaye twarageze".

Perezida Kagame yatanze ingero eshatu z’ibikorwa ubuyobozi bw’u Rwanda bwakoze mu guteza imbere ishoramari harimo:

Agri-Business Hub igamije kuhira ubutaka buhingwa hagati ya hegitari 15,000 na 20,000 bafatanyije n’abashoramari.

Avuga Kigali Innovation City igamije guhuriza hamwe ibigo by’ubushabitsi mu ikoranabuhanga ngo bifatanye guteza imbere imishinga mito igitangira.

Hamwe na Kigali Innovation Fund ishyirwamo amafaranga na Banki nyafurika itsura amajyambere hamwe na leta ngo bateze imbere imishinga irimo udushya mu ikoranabuhanga.

Inama perezida Kagame yatanze ku guteza imbere ubushabitsi

Umwe mu bitabiriye iyi nama yabajije perezida Kagame inama ye ngo ubushabitsi muri Afurika burusheho gutera imbere, asubiza ko "urebye nta gishya cyo gukora".

Yavuzemo; kongera imbaraga mu miyoborere mu mucyo, kubaka politiki zirambye, kwirinda amakimbirane no kubaka umutekano.

Perezida Kagame avuga ko abona Afurika iri gutera imbere kuko ibihugu biri gukora ibyo bigomba gukora, birimo no guha umwanya abagore mu iterambere.

Ati: "Inama yanjye rero iroroshye, reka dukore ibyo tuzi ko tugomba gukora kandi buri wese hano ibyo arabizi si bishya, navuga gusa ngo nimureke tubikore".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa