skol
fortebet

Perezida Kagame na Nkurunziza w’Uburundi bagiye guhurira I Bukavu muri gahunda ijyanye n’umutekano

Yanditswe: Monday 07, Oct 2019

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka isaga 4 Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Nkurunziza Pierre uyobora Uburundi badahura,kuri uyu wa Gatatu taliki ya 09 Ukwakira bazahurira I Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu nama yo kwiga uko ibi bihugu uko ari 3 byashyiraho umutwe umwe w’umutekano.

Sponsored Ad

Kuwa Gatatu nibwo perezida Felix Tshisekedi n’aba bakuru b’ibihugu byombi bazahurira i Bukavu mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Laboratwari y’ikitegererezo izajya ikorerwamo ibirebana n’ubihinzi yitwa IITA (L’Institut International pour l’Agriculture Tropical).

Nyuma y’uyu muhango wo gufungura iyi Laboratwari,aba bakuru b’ibihugu,bazahura n’abayobozi bo mu ntara eshanu zo mu majyepfo ya Kongo, n’ukuvuga Kivu zombi, Ituri, Manyema na Tanganyika bahuriye mu mujyi wa Bukavu mu nama y’umutekano.

Mu kiganiro ushinzwe umutekano mu Ntara ya Kivu ya ruguru,Jean Bosco Sebishyimbo, yagiranye na BBC, yavuze ko RDC Ishaka gushinga umutwe umwe bahuriyeho n’ibi bihugu byombi.

Yagize ati “Usibye inama z’umutekano turimo muri Kivu y’Amajyepfo,hari laboratwari y’ubuhinzi ikomeye cyane yuzuye hano I Bukavu,ya kabiri muri Afurika.Yahuruje amahanga yose ndetse n’abakuru b’ibihugu badukikije bazaba bari hano ejo.Ku rutonde hari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda,uw’Uburundi,hari perezida ucyuye igihe wa Nigeria na Joseph Kabila.

Abo baperezida bazagira uruhare muri icyo gikorwa cyo kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo, kuko hariho gahunda u Rwanda,Uburundi na Kongo bagiye gukoreramo kugira ngo twese turebe ko twafatanya tukagarura bwangu umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo.

Uyu muyobozi yavuze ko impamvu ibi bihugu byombi bigiye gukorana ari uko hari imitwe myinshi imaze igihe ituye muri iki gihugu ikomoka muri ibi bihugu byose bityo ngo aba bakuru b’ibihugu bagiye kwigira hamwe uko bayihagarika burundu.

Perezida Kagame na Nkurunziza baherukaga guhura muri 2015 mbere y’amatora yo mu Burundi yateje imvururu zikomeye zajemo na Coup d’Etat yapfubye bituma abayobozi b’Uburundi bashinja u Rwanda kubigiramo uruhare.

Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa