skol
fortebet

Perezida Kagame waherekejwe n’umukobwa we kuri NEC yasabye urubyiruko kwitabira Politike

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2017

Sponsored Ad

Nyuma yo gutanga Kandidatire kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kamena uyu mwaka, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru mu cyumba cya RRA.
Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru bo mu Rwanda n’abakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame yongeye kwitsa cyane ku gukangurira urubyiruko kwitabira Politike, avuga ko ntaho wayihungira kuko iza mu rwego urwo arirwo rwose waba urimo.
Ati “Ntabwo wavuga ngo nzakora ibyanjye ku giti cyane (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo gutanga Kandidatire kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kamena uyu mwaka, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru mu cyumba cya RRA.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru bo mu Rwanda n’abakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame yongeye kwitsa cyane ku gukangurira urubyiruko kwitabira Politike, avuga ko ntaho wayihungira kuko iza mu rwego urwo arirwo rwose waba urimo.

Ati “Ntabwo wavuga ngo nzakora ibyanjye ku giti cyane bidafite aho bihuriye na Politike. Politike iri buri hamwe, ahubwo ibyiza ni uko uyinjiramo ukagira icyo uyikoramo. Ahubwo mutangire kureba uko muyinjiramo, gusa simbabwira ngo gute, njye icyo nakora ni ukubakangurira kwinjira muri Politike gusa kandi muri Politike nziza.”

Yakomeje avuga ko niba urubyiruko rudashaka kujya muri Politike bakwiye gushaka icyiza muri Politike cyangwa se bagakora uko bashoboye bakagihanga.

Ati “Ibyo tugomba kubirenga tugakora ibiri ngombwa. Kuba umuyobozi ugomba kureka kumva ko hari umuntu igihe cyose, ahantu runaka ufite icyo akugomba.”

Ibitekerezo

  • Kuki kagame ataretse umukobwa we ngo abe ariwe uhangana na DIANE ?

    ntabwo umukobwa wa kagame yuzuje lmyaka yo kuba umukuru w ’ lgihungu kd wenda kuba umukuru w’lgihugu sibyo yahisemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa