skol
fortebet

Perezida Kagame yababariye ba bana batsindiye ibizamini bya Leta muri Gereza

Yanditswe: Wednesday 16, Jan 2019

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yababariye abana abana 16 barimo abakobwa batatu, bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange.

Sponsored Ad

Aba bana bakoreye ibizamini muri iyi gereza bakabitsinda,bafunguwe kubera imbabazi za nyakubahwa perezida wa Repubulika ndetse ku munsi w’ejo taliki ya 17 Mutarama 2019,bazataha iwabo bahite bajyanwa ku mashuli.

Aba bana bari bafungiwe ibyaha bitandukanye birimo gufata ku ngufu, gusambanya umwana, gutunda no gukoresha ibiyobyabwenge n’iterabwoba.

Umukuru ubarimo yavutse mu 1998 mu gihe umuto ari uwo mu 2003. Mu bakoze ikizamini mu mashuri abanza, bane baje mu cyiciro cya mbere nk’abatsinze neza abanda umunani baboneka mu cyiciro cya kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa