skol
fortebet

Perezida Kagame yagaragaje impamvu ikomeye yatumye u Rwanda rwubaka ubushobozi bw’ umugore

Yanditswe: Saturday 18, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida Kagame yagarutse ku ntambwe u Rwanda rwateye mu kubungabunga no kurengera ubuzima bw’umwana n’umugore avuga ko u Rwanda rubatse ubushobozi bw’ umugore kugira ngo agire uruhare mu gushakira umuti ibibazo mu bijyanye n’imirerere y’abana bavuka.
Ibi Perezida Kagame yabikomojeho nama mpuzamahanga yiga ku mutekano ibera i Munich mu Budage.
Hari mu kiganiro cyamuhuje na Bill Gates, Erna Solberg, Minisitiri w’Intebe wa Norvège na Peter Salama, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu ishami (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame yagarutse ku ntambwe u Rwanda rwateye mu kubungabunga no kurengera ubuzima bw’umwana n’umugore avuga ko u Rwanda rubatse ubushobozi bw’ umugore kugira ngo agire uruhare mu gushakira umuti ibibazo mu bijyanye n’imirerere y’abana bavuka.

Ibi Perezida Kagame yabikomojeho nama mpuzamahanga yiga ku mutekano ibera i Munich mu Budage.

Hari mu kiganiro cyamuhuje na Bill Gates, Erna Solberg, Minisitiri w’Intebe wa Norvège na Peter Salama, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu ishami rya Loni rishinzwe ubuzima, OMS.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Twitter rwa Perezidansi, Kagame yavuze ko u Rwanda rwabashije kugabanya impfu z’abagore bapfa babyara bava ku 196 ku bihumbi 100 bagera kuri 50 mu myaka 15 ishize.

Agaruka ku buzima bw’abana n’abagore, yagize ati “Twubatse ubushobozi bw’umugore kugira ngo agire uruhare mu gushakira umuti ibibazo mu bijyanye n’imirerere y’abana bavuka.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko mu rugamba rw’iterambere, icy’ibanze ari icyizere hagati y’inzego z’ubuyobozi, abayobozi n’abaturage.

Yavuze ko ubushobozi na bwo ari ngombwa kandi bidakwiye kubutagaguza,ahubwo ko hakwiye kubaka uburyo burambye mu gukemura ibibazo bivuka.

U Rwanda rwagaragajwe nka kimwe mu bihugu byo muri Afurika byabashije gushyira neza mu bikorwa intego z’ikinyagihumbi.

Raporo nshya y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mibereho myiza, yatangaje ko Umunyarwanda ashobora kuzagera ku cyizere cyo kubaho cy’imyaka 70 mu mwaka wa 2030.

Iyi raporo yasohotse kuwa 17 Mutarama 2017, igaruka ku mpamvu zituma icyizere cyo kubaho kizamuka zirimo ingamba mu kurandura indwara zihitana abantu benshi by’umwihariko abana n’abagore nka malaria, igituntu, agakoko gatera Sida n’izindi.

Hagati y’umwaka wa 1990 na 1995, icyizere cyo kubaho cyari ku myaka 23, hagati ya 1995-2000 kirazamuka kigera ku myaka 44, hagati ya 2000 na 2005 kigera ku myaka 50, muri 2015-2020 kigera ku myaka 66.

Ukurikije uko imbereho y’Umunyarwanda ihagaze, iyi raporo ivuga ko hagati ya 2025 na 2030 icyizere cyo kubaho ku Munyarwanda kizaba kiri mu myaka 70.

Inama ya Munich yiga ku mutekano iteranye ku nshuro ya 53, yahurije hamwe abanyapolitiki basaga 500 baturuka hirya no hino ku Isi, abakuru b’ibihugu, ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga n’ab’ingabo n’abandi bafata ibyemezo mu rwego rw’umutekano.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo na we yarayitabiriye akaba yaranagize uruhare mu kiganiro ku kirebana no gukemura ibibazo by’abimukira n’ubutwererane bw’ibihugu mu by’ubukungu cyabaye mu ifungurwa ryayo. Biteganyijwe ko izasoza imirimo yayo kuri uyu wa 19 Gashyantare 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa