skol
fortebet

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Seychelles

Yanditswe: Monday 13, Aug 2018

Sponsored Ad

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rwihariye muri Seychelles, aganira na Perezida Danny Faure uyobora iki gihugu.

Sponsored Ad

Ibiro bya Perezida wa Seychelles byatangaje ko Perezida Kagame, unayoboye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yakiriwe ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu.

Igihe cyanditse ko, Ibiganiro by’abo bakuru b’ibihugu byibanze ku gukomeza umubano, ubucuti n’ubufatanye bw’ibihugu byombi. Nyuma y’ibi biganiro abakuru b’ibihugu bahanye impano ku bw’ibihugu bayoboye.

Mu mwaka wa 2014, Perezida Kagame yakiriye uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Seychelles, Patrick Herminie, baganira ku mahirwe ari hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubukungu.

Herminie wari mu ruzinduko rw’iminsi itanu, yavuze ko u Rwanda na Seychelles bifite byinshi byafatanya hagamijwe guteza imbere ubukungu.

Yagize ati “Seychelles yateye imbere cyane cyane mu bijyanye n’ubukerarugendo kandi nizera ko u Rwanda kuba rufite sosiyete yarwo y’indege igera henshi kuri uyu mugabane, yabyaza umusaruro ayo mahirwe.”

Yongeyeho ati“Rwandair si uguteza imbere ubukerarugendo muri Seychelles gusa, ahubwo yajya izana n’ibicuruzwa ibikuye mu Rwanda cyane cyane nk’ibikomoka ku buhinzi.”


Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Faure wa Seychelles

Seychelles ni igihugu kigizwe n’ibirwa 115 bibarizwa mu Nyanja y’u Buhinde. Gifite ubuso bwa kilometero kare 459. Gituwe n’abaturage basaga gato ibihumbi 94.

Seychelles ni kimwe mu bihugu bike bya Afurika bifite abaturage binjiza amafaranga menshi ku mwaka, kuko nibura umusaruro w’umuturage umwe (GDP per Capita) ubarirwa ku madolari ibihumbi 16.

Ubukungu bw’icyo gihugu bushingiye cyane cyane kuri serivisi, urwego rw’abikorera n’ubukerarugendo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa