skol
fortebet

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Nigeria nyuma yo kuva kuri Gabon [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 11, Jun 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida wa Repubulika,Paul Kagame, yasuye igihugu cya Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, nyuma yo gusoza urwo yagiriraga muri Gabon aho yanabonanye na Perezida Ali Bongo.

Sponsored Ad

Nyuma yo kubonana na perezida Ali Bongo urimo koroherwa nyuma y’uburwayi amaranye iminsi,perezida Kagame yahise yerekeza muri Nigeria kuri uyu wa Kabiri taliki ya 11 Kamena 2019,mu ruzinduko rw’iminsi 2 aho yabonanye na perezida Muhammadu Buhari w’iki gihugu.

Nk’uko ibiro ibiro bya perezida Kagame byabitangaje,umukuru w’igihugu yasuye Nigeria aho ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, azitabira ibirori byo gutangira inshingano kuri Perezida Buhari uheruka gutorerwa manda ya kabiri muri Gashyantare uyu mwaka.

Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye inama yo kuganira ku bijyanye no kurwanya ruswa, yateguwe na Komisiyo ishinzwe kurwanya ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu (EFCC) n’akanama gashinzwe gutegura ibirori byo kurahiza Perezida wa Nigeria.

Nyakubahwa perezida Kagame yavuze ku rugendo rw’u Rwanda mu kurwanya ruswa,cyane ko ruherutse kuza mu bihugu bitatu bya mbere muri Afurika birangwamo ruswa nke mu myaka ibiri ishize.




Amafoto: Village Urugwiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa