skol
fortebet

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku banyarwanda bajya muri Uganda

Yanditswe: Thursday 30, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabivuze kuri uyu Wakabiri muri Kigali Convention Center, ahaberaga umusangiro uhuza aboyobozi bakuru b’u Rwanda n’abanyamahanga bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda mu mirimo itandukanye ya Politiki.

Sponsored Ad

Uyu musangiro w’abayobozi wabaye kuri uyu Wakabiri tariki ya 29 Mutarama 2020, witabiiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego nkuru za Leta y’u Rwanda ndetse n’abayobozi baturuka hanze y’u Rwanda bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Uyu musangiro witabiriwe na Perezida Paul Kagame, yanitabiriwe n’abayozi barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwwererane Dr. Vicent Biruta n’abandi bayobozi. Uyu musangiro kandi witabiriwe n’abambasaderi bahagarariye ibihugu byab o mu Rwanda ndetse n’abandi banyepolitike batandukanye.

Mw’ijambo rye Perezida Kagame yagarutse kuri byinshi byaranze imyaka ishize igeza ku kerekezo cya 2020 u Rwanda rwari rwarihaye, avuga ko ibinshi byagezweho. Perezida Kagame yakomeje avuga ko ubu ikigezweho ari uguhanga amaso no gukora ku cyerekezo 2050. Perezida Kagame wavuze kuri byinshi byijyanye n’umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu, yibanze ku kibazo kimaze igihe kigaragara hagati y’u Rwanda na Uganda.

Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko bakwiye kumva ko bagomba guhagarika kujya mu gihugu cy’igituranyi cya Uganda, mbere yo kwicuza no gusaba gufashwa bitagishobotse. Yagize ati «Dufite imiryango amajana iza kudutakambira itubaza impamvu tudasaba Uganda kubarekurira abantu.»

Perezida Kagame wavuze ko na we ubwe yijyiriyeyo, yavuze ko iki kibazo cyavuzweho inshuro nyinshi ku mpande zombi ariko nanubu ntakirakorwa. Yagize ati «Imiryango y’abo bantu bafunze irimo kumbaza icyo ndimo nkora kugirango abantu babo bafungurwe ndetse bagarurwe murugo. Abo ni abantu bajyiyeyo ku mpamvu z’ubucuruzi, abanyeshuri bigayo, mbese ibintu byinshi bitandukanye. Gusa nta nakimwe cyakozwe. »

Mu gusoza kuri iki kibazo Perezida Kagame w’u Rwanda yongeye kubwira Abanyarwanda ko nta kindi yabakorera uretse kubagira inama yo kutajya muri Uganda. Yagize ati «Kubw’izo mpamvu, icyo twabwira Abanyarwanda ni uko icyo nabasha kubakorera ari ukubabwira ko batajya muri Uganda, kuri abo batarafungwa. Nimuhagarike kujyayo kuko nimujyayo, ntacyo nzabasha kubikoraho. Bashobora kubafunga, nanone imiryango yanyu izaza imbwire ngo mwafunzwe. Mu gihe ntacyo nabikoraho. Icyo nakora gusa ni ukubagira inama yo kutajyayo. »

Ibibazo by’umutekano hagati y’u Rwanda na Uganda bimaze igihe bitavugwaho rumwe n’ibihugu byombi. Ingaruka zo ni nyinshi ku bijyanye n’imikoranire y’ibihugu nk’ubucuruzi, uburezi n’ibindi bisa nk’ibyahagaze kubera umutekano mucye. Ku ruhande rw’u Rwanda, abaturage ba Uganda bemerewe kwinjira mu gihugu nta kibazo, gusa kuri Uganda ho siko bimeze. Nkuko byatangajwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ubu imipaka ifunze ni umupaka wa Gatuna, Kagitumba ndetse na Cyanika, indi yose ikaba ifunguye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa