skol
fortebet

Perezida Kagame yagizwe umuturage w’icyubahiro w’umujyi wa Abidjan

Yanditswe: Friday 21, Dec 2018

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagizwe umuturage w’icyubahiro w’umujyi wa Abidjan ku munsi w’ejo Taliki ya 20 Ukuboza 2018,ubwo yari mu ruzinduko yagiriye muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Abayobozi b’umujyi wa Abidjan muri Cote d’Ivoire bahaye perezida Paul Kagame ubwenegihugu bw’icyubahiro bitewe nuko bamufata nk’umuntu w’ingirakamaro kuri iki gihugu ndetse no ku mugabane w’Afurika muri rusange.

Guverineri wa Abidjan, Robert Beugré Mambé ni we wahereje Perezida Kagame imfunguzo nk’ikimenyetso cy’icyubahiro ahawe n’ubuyobozi n’abaturage ba Abidjan.

Perezida Kagame kandi yahawe ikaze n’abayobozi gakondo ba Côte d’Ivoire bamuha ikamba, umwitero, urunigi n’igisa nk’inkuyo ikozwe mu bwoya.

Perezida Kagame yavuze ko kugirwa umuturage w’icyubahiro wa Abidjan ari ikimenyetso cy’uko umujyi wa Abidjan witeguye guha ikaze abanyafurika bose ndetse no kuborohereza mu bucuruzi.

Yagize ati “Gukuraho ibidutandukanya byose bizoroshya ubucuruzi, kumvikana, ubufatanye ndetse n’ubucuti mu baturage bacu.”

Kagame yavuze ko ibyo yakorewe n’umujyi wa Abidjan bishimangira ko amasezerano yasinyiwe i Kigali muri Werurwe uyu mwaka yo koroshya urujya n’uruza muri Afurika ndetse no gushyiraho isoko rusange kuri uwo mugabane azagerwaho.

Kagame yashimye umuco yeretswe n’umuyobozi gakondo wa Abidjan, avuga ko bigaragaza ubukungu bw’umuco nyafurika.

Ati “Reka mvuge ukuntu nejejwe n’imigisha y’abayobozi gakondo b’aka karere. Umuco wacu niyo soko y’indangagaciro. Uko Afurika itera imbere, bizaba ibyagaciro kuguma ku murage wacu, tuwuhererekanye n’ibisekuru bizaza.”

Mu bandi bagizwe abaturage b’icyubahiro ba Abidjan harimo Pranab Mukherjee wahoze ari Perezida w’u Buhinde, Perezida wa Ghana John Dramani Mahama, Ali Bongo wa Gabon na Ibrahim Boubakar Keita wa Mali.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, Perezida Kagame yahawe umudari w’ishimwe uzwi “Grand-Croix de l’Ordre Nationale de Côte d’Ivoire” naho madamu Jeannette Kagame ahabwa umudari witwa ‘Grade de Commandeur de l’Ordre National de Côte d’Ivoire’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa