Perezida Kagame yahishuye ikintu cyamushimishije kurusha ibindi kuri Kigali Arena

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 September 2019 Yasuwe: 2883

Nyakubahwa perezida wa Repubulika,Paul Kagame,waraye yitabiriye inama yari igamije kwiga ku iterambere ry’umukino wa Basketball muri Afurika yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,yavuze ko yishimiye kubona Kigali Arena yuzuye abafana kandi bishyuye amafaranga.



Muri iyi nama yitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bahoze bakina muri shampiyona ya mbere ku Isi muri Basketball ya NBA yo muri USA, ndetse n’abayikinamo ubu,perezida Kagame yavuze ko yishimiye ukuntu Abanyarwanda bari buzuye muri Kigali Arena ubwo Patriots yakinaga na REG BBC kandi bose bishyuye.

Perezida Kagame yagize ati “Mu minsi ishize amakipe y’imbere mu gihugu meza kurusha ayandi yakinnye umukino wa nyuma. Arena iruzura neza 100% kandi abaje bari bishyuye.

Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 yuzuye, nahise ntangira kwibaza nti ni kuki tutubatse Arena yakira abantu ibihumbi 15, kuki tutubatse iyakira ibihumbi 20? Urabibona ko abantu banyotewe.’’

Iyi nama perezida Kagame yitabiriye yahuriyemo n’Umukongomani ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, Didier Ilunga-Mbenga wakiniye New York Knicks, Golden State Warriors na Los Angeles Lakers. Harimo kandi Bismack Biyombo ukinira Charlotte Hornets nawe ukomoka muri RDC; Dikembe Mutombo wakiniye Houston Rockets nawe ukomoka muri RDC n’abandi.

Yitabiriwe kandi na Perezida wa Toronto Raptors, Masai Ujiri ndetse n’Umuyobozi wa NBA, Adam Silver.

Iyi nama perezida Kagame yitabiriye, yahuriranye n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kuba ku nshuro ya 74.



Perezida Kagame yishimiye kubona Kigali Arena yuzuye kandi abantu bishyuye

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Museveni yakiriye igisubizo yahawe n’intumwa ye yihariye aheruka...

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko yakiriye igisubizo...
16 February 2020 Yasuwe: 3555 0

Dr.Diane Gashumba yasubije uwasabye Imana imbabazi zo kuba ataravuze ko...

Dr. Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima, uherutse kwegura ku mwanya we...
16 February 2020 Yasuwe: 20585 1

Igihano Kizito Mihigo azahabwa naramuka ahamwe n’icyaha cyo gusohoka igihugu...

Kuri uyu wa kane hacicikanye amakuru avuga ko umuhanzi Kizito Mihigo...
15 February 2020 Yasuwe: 11208 1

Imyanzuro 6 ikomeye yafatiwe mu nama ya 3 yiga ku masezerano ya...

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 14 Gashyantare 2020 nibwo I Kigali hateraniye...
15 February 2020 Yasuwe: 3945 0

Uganda yavuze ko abaturage bayo 50 bafungiwe mu Rwanda bidakurikije...

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 14 Gashyantare 2020, nibwo habaye inama ya...
14 February 2020 Yasuwe: 7605 0

RIB yavuze ku rupfu rwa Habumuremyi Telesifore uherutse gupfira muri kasho...

Ku wa gatatu w’icyumweru gishize tariki ya 5 Gashyantare 2020, nibwo umugabo...
13 February 2020 Yasuwe: 14100 6