skol
fortebet

Perezida Kagame yakomoje ku kibazo cy’ amapfa amaze iminsi avugwa mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 07, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yibukije abanyarwanda ko batagomba gutekereza ko hari uzava ahandi akabatabara igihe imvura yatinze kugwa, agaragaza ko bashobora gutekereza uzabatara ntaze cyangwa akaza ntacyo azanye..
Ni mu kiganiro yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu karere ka Gasabo kuri uyu wa 7 Gashyantare 2017.
Perezida yasobanuriye abo bayobozi ko iyo bakoze amakosa yoreka igihugu, kuko nta wundi uba ushobora kuyakosora. Yagarutse kandi ku kibazo cy’amapfa cyibasiye (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yibukije abanyarwanda ko batagomba gutekereza ko hari uzava ahandi akabatabara igihe imvura yatinze kugwa, agaragaza ko bashobora gutekereza uzabatara ntaze cyangwa akaza ntacyo azanye..

Ni mu kiganiro yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu karere ka Gasabo kuri uyu wa 7 Gashyantare 2017.

Perezida yasobanuriye abo bayobozi ko iyo bakoze amakosa yoreka igihugu, kuko nta wundi uba ushobora kuyakosora. Yagarutse kandi ku kibazo cy’amapfa cyibasiye abaturage mu ntara zitandukanye.

Ati “Guhora tuganya ngo imvura yabuze ibintu bigacika, tukajya gusaba ibyo kurya ntabwo ari byo. Nitwe kandi bireba uko turi hano, nta bandi bayobozi dutegereje tuzabivanamo, nitwe. Undi uzategereza nawe azaba nka ya mvura, iyo ashatse araza akakugemurira cyangwa ntabizane. Iyo imvura itaguye, ukugemurira ntabishake uba uwande? Ubaho ute? Urapfa rwose! Mushaka kubinyura iruhande se!”

Umukuru w’u Rwanda ariko yavuze ko mu Rwanda hari ibyangombwa byose ku buryo ntawe ushobora kugira icyo aba kubera ibura ry’imvura.

Ati “Ariko se iyo twirebye dusanga turi abo gupfa? Oya rwose ntabwo twaberaho gupfa! Dufite ibyangombwa byose. Dufite n’abayobozi bakwiye gukorana n’abaturage, abantu ntibapfe. Icyo kibazo mumbonye cyose mujye mugitekerezaho mwumve ko ari inshingano zacu bitubera.”

Yakomeje kandi yibutsa abayobozi n’abaturage muri rusange ko nta wundi ushobora kubacungira umutekano, yaba uw’imibereho isanzwe ushingiye ku kugira ubuzima bwiza n’uwo kugira umutuzo no kumva ko ntacyabahungabanya.

Yasabye buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, yabona hari uri kubangamira umutekano akabivuga hakiri kare.

“ Niba hari abantu bakoresha ibiyobyabwenge, mu karere, mudugudu, mu murenge ukabyihorera ahari uba ugira ngo bizagira ingaruka ku bandi! Uti “reka mbyihorere wenda bizagira ingaruka ku bandi’ Ariko bigera aho nawe bikakugeraho.”

Perezida Kagame kandi yanenze abayobozi bamunzwe na ruswa ndetse no kunyereza ibyagenewe abaturage bashinzwe kuyobora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa