skol
fortebet

Perezida Kagame yakomoje ku kwegura igitaraganya kw’aba Meya no ku bagore babiri bahohotewe n’abayobozi

Yanditswe: Saturday 14, Sep 2019

Sponsored Ad

Ubwo nyakubahwa yitabiraga inama ya Biro Politiki yateranyirije hamwe abarwanashyaka ba FPR bagera ku 2000 kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2019,yagarutse ku bimaze iminsi bivugwa mu Rwanda birimo kwegura kw’abayobozi b’uturere,guhohotera abagore ndetse n’impanuka zo mu muhanda.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko kuba abayobozi b’uturere benshi bareguye abandi bakeguzwa nta gikuba cyacitse kuko ari ingaruka z’uko batakoze akazi kabo neza.

Yagize ati “ Reka mbahe n’ingero noneho. Ejobundi aha nabonye mu makuru ahantu hose muri aka karere n’ahandi bavuga ko ibintu mu Rwanda byacitse; Ngo abayobozi, ba mayors b’uturere bangahe, rimwe bakavuga ko birukanwe ku kazi, ubundi bakavuga ko bakivanyeho. Noneho kuri njye, uko mbibona, ibyacitse ntabwo ari uko ba Mayors birukanwa cyangwa ko bivanyeho. Ibyacitse ni uko batakoze ibyo bakwiye kuba bakora na mbere y’uko bavaho. Kuvaho niwo mwanzuro ukwiye.”.

Perezida Kagame yasabye ko ubutaha aba Meya bazajya beguzwa hakiri kare aho kurindira ko babanza kwangiza byinshi.

Ku byerekeye ihohoterwa ryakorewe abagore barimo Kamali Diane wagaragaye akubitwa na Dr Francis Habumugisha nyiri Goodrich TV ndetse n’umugore w’uwahoze ari visi meya wa Musanze ushinzwe ubukungu,perezida Kagame yavuze ko ibi atari umuco wa Kinyarwanda bigomba kwamaganwa.

Yagize ati “Ariko iyo mico yo guhohotera yavuye he ko atari ikinyarwanda? Mu kinyarwanda bubaha umuntu mukuru, bubaha umwana, byagera ku mubyeyi, ku bari n’abategarugori ho bikaba akarusho.

Guhohotera abantu bizana umwuka mubi mu mibereho y’abantu noneho ugasanga babuze n’uwo batura ibyo bibazo kuko mu bahohotera harimo n’abayobozi. Ugasanga abaturage babuze uwo batura ibibazo. Bishoboka bite? Mwemera imico imeze ityo kubera iki? Mu miryango mu turere, mu tugari, mu mirenge, ihohotera ni iki? Noneho rero, abayobozi muba muri hehe? Ntore z’umuryango muba muri hehe?

RPF ntabwo ari kuvuga gusa ngo wowe ibyo ntubikora ubwo ukaba wabaye umwere ukaba wabaye RPF. Oya. Njye RPF nzi ni abayobozi n’abayoboke bakora ku buryo, niba ikintu kigaragara ko atari kizima ntugikora, ariko ntanubwo wihanganira abagikora. Naho wowe gusa kugenda mu nzira ukavuga ko uri umwere ngo uri RPF, ukabona abakora ikibi ugahita ukagenda ngo uri RPF? Ntabwo uriyo urabeshya.”

Ku byerekeye ubukungu,Perezida Kagame yavuze ko kuba umwaka ushije ubukungu bw’ u Rwanda bwariyongereye ku muvuduko wa 8,5% byaturutse kuri gahunda za Leta n’ ibyemezo yagiye ifata birimo no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Umukuru w’ igihugu yavuze ko mu gihembwe cya mbere cy’ uyu mwaka wa 2019 ubukungu bwazamutse ku muvuduko wa 8.4%, naho mu gihembwe cya 2 buzamuka ku muvuduko wa 12.2%.

Ati “Ibi bitugaragariza ibishoboka. Ntabwo dufite ubushobozi bwo kugera kuri byinshi gusa ahubwo tugomba no kugera kuri iyo ntego”.

Perezida Kagame yavuze ko Leta izakomeza kurwanya umuvuduko ukabije n’ubusinzi mu gihe umuntu atwaye ikinyabiziga, ndetse no gukumira imodoka n’abantu batujuje ibyangombwa byo kugenda mu muhanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa