skol
fortebet

Perezida Kagame yanenze urubyiruko rwahururiye kuri KCC nyuma yo kubeshywa ko rutahana amadolari 197

Yanditswe: Wednesday 14, Aug 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida Kagame yavuze ko ari ikibazo gikomeye kuba igihugu nk’u Rwanda kigifite urubyiruko ruhururira abatekamitwe barimo abaherutse kurubeshya ko ruhabwa amadolari rugatanga amafaranga yo kwitabira iyi nama yari iteganyijwe kubera muri Kigali Convention Centre,nyuma igakomwa mu nkokora.

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida Kagame yabivuze uyu munsi ubwo yahuriraga n’urubyiruko rugera ku bihumbi 3000 mu Intare Arena mu biganiro byiswe “Meet the President”.

Yagize ati “Niba dufite ufite urubyiruko rwumva rutyo, rwirukankira ibintu, umuntu akavuga ati njye nkiza abantu, nkabaha amafaranga,nkagira nte rukiruka, rukajyayo hari ikibazo. Nta gutekereza,nta ki.Ariko ikibi cyane muri byo,uwo wabashutse ko abakiza, yashakaga ko bamukiza ahubwo, kubera ko yabavanyemo amafaranga batari banafite.Ngira ngo bamwe barayagujije,abandi barirukanka kujya gutanga ayo mafaranga.Ibihumbi by’urubyiruko….Niba dufite urubyiruko rumeze gutyo hari ikibazo gikomeye tugomba gukemura.”

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rukwiye kwisuzuma rukagira imico iranga abantu,rukirinda ibishuko.

Yagize ati “Mwitekerezeho,nk’icyo nticyashoboraga kuba ahantu hatari ikibazo, mubitekerezeho ntimugashukwe gutyo gusa kuko byaba byiza kurushaho.”

Iyp nama yateguwe n’aba batekamitwe barimo bo muri Kenya barimo Charles Kinuthia n’abakozi be babiri barimo umwe w’umugore,yabaye ku wa 25 Kamena 2019. Abayitabiriye bavuze ko babwiwe ko bagombaga kuyiboneramo ubumenyi ariko bagahabwa n’amadorari 197 y’Amerika yo kwitabira (arenga 177,000 Frw) ndetse ngo basabwe kwishyura nibura 4,500 Frw kugira ngo bemererwe kuyitabira.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 13 Kanama 2019, bamwe mu banyakenya bakoresha urubuga rwa Twitter batangiye inkubiri bise #KagameFreeKenyans basaba ko abenegihugu babo bafungiye mu Rwanda barekurwa gusa Kagame yavuze ko social media isigaye yarigize umucamanza.


Perezida Kagame yanenze urubyiruko rwahururiye kuri KCC rugiye gushaka amadolari y’ubuntu

Ibitekerezo

  • Njyewe ahubwo nari kubanza kunenga iyo mngment ya KCC kuko bigaragara ko aribo babigizemo uruhare runini. Harya iyo nzu y’icyitegererezo yagombye kuberamo amanyanga nkayo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa