skol
fortebet

Perezida Kagame yasobanuye imiterere y’ ikibazo cy’ umutekano muke I Rusizi atanga ikizere ko kiri hafi gukemuka

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’ umutekano muke kimaze iminsi kigaragara mu karere ka Rusizi gahana imbibi n’ igihugu cy’ u Burundi gifitwemo uruhare n’ abantu bava hanze y’ u Rwanda bagakora n’ Abanyarwanda mu bikorwa byo guhungabanya umutekano atanga ikizere ko kizakemuka vuba.
Umukuru w’ igihugu yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena nyuma y’ umunsi umwe gusa abantu bitwaje intwaro bagabye igitero mu murenge wa Bugarama mu karere (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’ umutekano muke kimaze iminsi kigaragara mu karere ka Rusizi gahana imbibi n’ igihugu cy’ u Burundi gifitwemo uruhare n’ abantu bava hanze y’ u Rwanda bagakora n’ Abanyarwanda mu bikorwa byo guhungabanya umutekano atanga ikizere ko kizakemuka vuba.

Umukuru w’ igihugu yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena nyuma y’ umunsi umwe gusa abantu bitwaje intwaro bagabye igitero mu murenge wa Bugarama mu karere ka Ruszi kigahitana umuntu umwe, abandi umunani bagakomereka.

Perezida Kagame yavuze ko ubutumwa afitiye abatuye akarere ka Rusizi ari nabwo afitiye Abanyarwanda bose bw’ uko ahabaye ikibazo cy’ umutekano muke kiba gikwiye gukemurwa vuba.

Yagize ati “Hari abaturage bo mu karere ka Rusizi bagize ibibazo ejobundi by’ umutekano muke, ubutumwa tubafitiye ni nk’ ubwo dufitiye Abanyarwanda bose. Aho umutekano utabonetse uko bikwiye ni ikibazo twumva twakwihutira gushakira umuti.”

Yakomeje agira ati “ Ni icyo kibazo nacyo cyabaye muri Rusizi kizabonerwa umuti. Sinibwira ko bizasubiramo kabiri gatatu, nta buryo bwo kugikemura cyangwa ababitera batarumva ko bidakwiye.”

Umukuru w’ igihugu yavuze ko iki kibazo gifitwemo uruhare n’ Abanyarwanda n’ abanyamahanga, avuga ko magingo aya hari abamaze gutabwa muri yombi.

Ati “Amakuru dufite ubu byaturutse hanze, hari Abanyarwanda bakoranye n’ abo baturutse hanze gutera ibyo bibazo, bateye gerenade, barashe abantu, hari abakomeretse hari abapfuye, hari n’ abafashwe babigizemo uruhare bamaze gufatwa turacyakurikirana neza kugira ngo tumenye ukuri kwabyo, hari uburyo bigenda bikemurwa bitewe n’ urwego bigomba gukorerwaho”

Aba bantu bitwaje intwaro barashe abaturage mu karere ka Rusizi tariki 20 Kamena mu gihe no muri Werurwe nabwo hari bahaye igitero nk’ iki kigahitana abantu babiri.

Abakomerekeye mu gitero cyo ku wa Kabiri tariki 20 bamwe barimo kuvurirwa mu bitaro bya Mibirizi mu gihe babiri bakometse bikabije barimo kuvurirwa mu bitaro bya CHUB.

Ibitekerezo

  • Iyo ni ikinamico, abareba kure babitahuye kera ko ayo mayeri yokwitera hagamijwe kurangaza abanyarwanda n’abanyamahanga mugihe cy’amatora azakoreshwa. Murekeraho rero mwitubesha. Ntawateye Bugarama, ahubwo mubahe amahoro.

    Wowe utinyuka kuvuga aya magambo acuramye uribeshya cyane. Ntago Ingabo z’ u Rwanda zifite imitekerereze ipfuye yo kwica abaturage bashinzwe kurinda. Ariko ntibitangaje kuko mwe aribyo mwamenyereye kurimbagura abaturage mutekereza ko nabandi aruko. Nta soni ngo barica abaturage kgr barangaze abantu kubera amatora!!! Mujye mufata umwanya mutekereze neza mbere yo kwandika amagambo apfuye dear

    Ndagirango mbaze Mushimiyimana, ese ufite imyaka ingahe ? Kuko birashoboka ko waba utabona ibintu uko abandi babibona cg c analyse zawe nazo zikaba aruko zibikwereka. But try to think ahead

    Niba abo bareba kure bareba nka Ir Mnzi. Mgirango bamaze guhuma rwose. Mugerageze hashakwe ubusindagiza batagira ibyo bagonga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa