skol
fortebet

Perezida Kagame yatangaje igisubizo yahaye umuyobozi wamusabye ko yareka Abanyarwanda bakongera gusubira muri Uganda

Yanditswe: Wednesday 29, Jan 2020

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yavuze ko ubwo Uganda yari imaze kurekura abanyarwanda icyenda mu minsi ishize yasabye ko n’u Rwanda rwagira icyo rukora rukareka abanyarwanda bakongera gusubira muri iki gihugu aho yabasubije ko nta kigaragaza ko bagezeyo batakongera gufungwa.

Sponsored Ad

Ibi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabitangarije mu muhango ngarukamwaka wo kwakira abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, wabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Gatatu.

Ku bijyanye n’uko umubano w’u Rwanda n’abaturanyi uhagaze perezida Kagame yavuze ko Uganda yifuje ko Abanyarwanda bakongera gusubira muri Uganda kubera ko yari yarekuye abanyarwanda 9 gusa perezida Kagame yavuze ko Leta y’u Rwanda itazemerera Abanyarwanda gusubira muri Uganda mu gihe bagerayo bakagirirwa nabi.

Perezida Kagame yavuze ko Leta y’u Rwanda na yo yasabwe kugira icyo ikora nyuma yo kwakira aba bantu 9 ati “ noneho turavuga tuti ‘iki?’ baravuga ngo mubwire Abanyarwanda bongere batangire kujya muri Uganda.”

Perezida Kagame yavuze ko yabajije uyu muyobozi wamuzaniye ubu butumwa, ati “Reka tuvuge ko nabikora ariko ku munsi ukurikiyeho n’undi ukurikiyeho abandi banyarwanda benshi bakongera bagafungwa kandi n’abandi bafunzwe batararekurwa, uri kwifuza ko nakongera kubwira Abanyarwanda nti ‘murabizi, nari nibeshye, na none nimuhagarike kongera kujya muri Uganda?’.

Ntabwo nabwira Abanyarwanda ngo bage muri Uganda, ku munsi ukurikiyeho bajyayo bagafungwa, noneho abo mu miryango yabo bakagaruka bakavuga ngo ‘Perezida waratubeshye, washyize mu kaga abacu n’inshuti zacu,…’.”

Kugeza ubu Uganda iracyafunze abandi banyarwanda benshi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariyo mpamvu perezida Kagame avuga ko bakwiriye kubarekura bose.

Nubwo benshi batekereje ko nyuma yo kurekura bariya banyarwanda 9 hari intambwe nziza igiye guterwa, hari amakuru yagaragaje ko hari abari bafungiye muri Uganda bapfuye bazira ibikorwa by’iyicarubozo bakorewe ndetse abandi bakaba baramugajwe.



Ibitekerezo

  • Aliko ubundi niba abagande bavuga ko ntanyungu bafite ku Rwanda bakaba bazi abanyarwanda bafungiwe yo bakabazi ibikorwa bifasha abarwanya uRwanda bafasha.twavuga se ko alimpuhwe !!bagumye iwabo tukaguma iwacu ikibazo bafite nikihe ndetse ko ntanubabuza kuza ko ntanumwe uravuga ko yagiriye ikibazo hano njye mbona Uganda atarabantu wagirana nabo inama ngo wemere ibivuyemo uretse kwiyerekana imbere no gushuka amahanga gusa wumvise neza ibyo Mateke yavuze byabasobanukirwa*

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa