skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze ku mubano w’u Rwanda na Uganda anasubiza abanenga imikoranire y’u Rwanda na Arsenal mu kiganiro yahaye NTV

Yanditswe: Tuesday 12, Nov 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida wa Repubulika yagiranye ikiganiro kirambuye n’umunyamakuru Smriti Vidyarthi wa Televiziyo yo muri Kenya ya NTV,wamubajije ku mubano w’u Rwanda na Uganda ndetse n’icyo amasezerano u Rwanda rufitanye na Arsenal amaze kugeraho.

Sponsored Ad

Iki kiganiro cya Perezida Kagame n’umunyamakuru wa NTV yo muri Kenya cyatambutse kuri uyu wa mbere, cyibanze ku ngingo zitandukanye zirimo iterambere ry’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC; umubano w’u Rwanda na Uganda; amasezerano y’u Rwanda na Arsenal ndetse n’iterambere ry’umugabane wa Afurika.

Nyakubahwa perezida Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda na Uganda yizeye ko uzagenda neza ndetse n’ubwubahane bukagaruka binyuze mu biganiro bitandukanye ibihugu byombi bizagirana.

Yagize ati “Na mbere y’uko haba amasezerano yo muri Angola abayobozi b’ibihugu byombi barahuraga bakaganira kuri ibyo bibazo na nyuma y’ayo masezerano biracyakomeje.

Hari inama igiye kuba ku wa 18 z’uku kwezi yakagombye kuba yarabaye mbere yimurwa ubugira kabiri, ariko hari impamvu zishobora kuba zaratumye bitagenda nkuko byari byateguwe.

Impamvu nyamukuru kwari uguhura tukareba ko twakuraho ibibazo bigihari kandi mpora nizeye ko bizakemuka mu buryo bwiza.Bizagirira akamaro buri wese.

Umuntu ashobora kubyita ibibazo bikomeye, ariko ibi ntabwo ari ibibazo bitakemurwa. Nta kintu gikomeye abantu bataganiraho, nyuma bakabifaho umwanzuro kugira ngo bakomeze barebe imbere. Ndatekeza ko impamvu nziza zizigaragaza tukabona uburyo, ariko icy’ingenzi ni ukugira ubwubahane kuri buri ruhande.Ubwubahane buzaza.”

Perezida Kagame yavuze ko gukorana na Arsenal bimaze kugira kinini bimarira u Rwanda kuko uretse kurumenyekanisha hari inyungu zituruka mu kuba ba mukerarugendo bariyongereye bakagira amafaranga baha u Rwanda.

Ati“Inyungu irahari mu buryo bwinshi kuko twasuwe na ba mukerarugendo incuro amagana, kandi abo ba mukerarugendo baduhaye amafaranga. Ntabwo baza kunsaba ngo njyewe mbahe amafaranga ahubwo bo baduha amafaranga. Dufite imibare ya nyayo y’abantu n’amafaranga bakoresheje by’umwihariko muri ririya shoramari, imibare mu buryo bw’amafaranga bashoye mu gihugu n’ibindi.”

Perezida Kagame yavuze ko abanenga u Rwanda gushora amafaranga muri Arsenal bakwiriye kugaragaza imibare bashingiraho aho kunenga gusa nta bimenyetso bifatika.

Yagize ati “Kunenga bikwiye kujyana n’ibimenyetso, ntabwo bihagije kuvuga ngo iki ni kibi kuko ngo unenga gusa, kuko hari umuntu uza kukwizera. Ndatekereza ko byaba byiza unenze uvuga uti ibyo uri gukora ni bibi ukabiherekesha imibare, ukanyereka uburyo ari bibi. Ntabwo bihagije kumbwira ngo wari ukwiye gushora amafaranga yawe hariya, yego nshobora kuyahashyira, ariko byaba byiza unyeretse uko byambyarira inyungu nyinshi kurusha aho nayashoye.”

Perezida Kagame yavuze ko hari ubundi bufatanye u Rwanda ruri hafi kugirana n’indi kipe atavuze izina ndetse avuga ko ubu bufatanye bubyara umusaruro.

Hashize umwaka urengaho amezi 4 ikipe ya Arsenal yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza itangiye gukorana n’u Rwanda mu bikorwa byo kwamamaza ubukerarugendo bw’iki gihugu muri gahunda yiswe “VISIT RWANDA” aho bivugwa ko buri mwaka u Rwanda ruha iyi kipe miliyoni 10 z’amapawundi.Amasezerano yabo angana n’imyaka 3.

Mu minsi ishize, Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, ushinzwe ubukerarugendo, Belise Kaliza, yabwiye abanyamakuru ko ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal bumaze kwinjiriza u Rwanda inyungu ibarirwa muri miliyari 36 Frw.

Perezida Kagame yatangiye abazwa ku muryango wa EAC muri iki kiganiro na NTV avuga ko umaze gutera intambwe nziza aho yavuze ko abaturage bo muri EAC bakora ubucuruzi hagati yabo batekanye bagendeye ku mategeko yashyizweho afasha mu buhahirane mu buryo buboneye, gusa yemeza ko nubwo bitaraba 100% bigeze kuri 70%.

Ibitekerezo

  • Ikintu chose kidafite Fact zifatika ntikikabateshe umwanya. Gute umuntu anenga gusa, atagaragaza impamvu z’uko kunenga tukamutaho umwanya? Mbona ari nko kubwira umurwayi ngo Urarwaye aliko ntumuhe umuti. Erega ntaba ayobewe KO arwaye,ahubwo se ubwo uba umufashije iki? Twasenye nyakatsi baratunenga, dusukira umujyi baranenga, dutanze Mutuelle baranenga, aliko bâ NTAMUNOZA BARASAZE PE! ngo harya gufatanya na Arsenal ntibikwiye ngo kuko Turin abakene? Abavuga ibyo ntawabatandukanya na Yuda wabonye umugore Asuka amavuta y’igiciro kubirenge bya Yesu, arangije aravuga ngo; aya mavuta yarakwiye kugurishwa amafaranga avuyemo agafasha abakene!!!. Yasu yaramushubije ngo:ABAKENE MUZAHORANA ITEKA ALIKO UMWANA W’UMUNTU NTIMUZAHORANA. Mbega abantu bafite ibitekerezo nk’ibya Yuda! Tuzaterimbere se aruko ntamukene usigaye mugihugu? Ni muri Amerika muzabaze abatindi buzuyeyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa