Perezida Kagame yavuze kuri Rusesabagina na Twagiramungu baherutse kwishyira hamwe

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 June 2019 Yasuwe: 7790

Perezida Kagame yavuze ko Twagiramungu Faustin na Paul Rusesabagina baherutse kwishyira hamwe kugira ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda ko aria bantu bo mu itangazamakuru bagamije guteza abandi ibibazo gusa.



Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru TAZ cyo mu Budage,Perezida Kagame yabajijwe ku kwishyira hamwe kw’amashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ayobowe na Faustin Twagiramungu na Paul Rusesabagina avuga ko ari abagabo bagizwe n’itangazamakuru gusa.

Yagize ati “Twagiramungu na Rusesabagina bari I burayi bakoresha impuhwe z’ababiligi bakiyita abarwanira demokarasi n’ubwisanzure,ariko ni agatsiko k’abantu bagambirira guteza abandi ibibazo [hooligans].

Abajijwe kuri Twagiramungu, wahoze ari Minisitiri w’intebe mu Rwanda, n’ibyo amunenga, Kagame yasubije ko Twagiramungu amushinja ibintu byose, gusa we ngo ntamukurikirana,kuko nta rubanza rumuriho.

Kuwa kabiri taliki ya 18 Kamena 2019, Faustin Twagiramungu uyobora ishyaka RDI-Rwanda na Paul Rusesabagina uyobora MRCD batangaje ko "basanze bafite intego zisa" maze "biyemeza gukorera hamwe" kugira ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rwamagana:Augustin kubera inkeke yahozwagaho n’umugore we byatumye yiyambura...

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare ahagana saa yine z’amanywa, mu...
21 February 2020 Yasuwe: 1272 1

RIB yasubije abasabye iperereza ryimbitse ku rupfu rwa KIZITO MIHIGO no ku...

Umuryango wo muri Commonwealth urasaba ko uubuyobozi bw’u Rwanda bwizeza ko...
21 February 2020 Yasuwe: 6742 0

harifuzwa itegeko rihana ababeshya dore ko n’abaminisitiri babikora

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko Abanyarwanda bakwiye...
21 February 2020 Yasuwe: 963 1

Impamvu yatumye Perezida Kagame yubaka Kigali Arena yamenyekanye

Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors, Masai Ujiri,wari witabiriye ibirori byo...
21 February 2020 Yasuwe: 2464 2

Umusirikare warashe umusore amukekaho kumuteretera umukobwa agiye kugezwa...

Umusirikare witwa Maj. Mudaheranwa Godfrey uzwi ku izina rya Kirikiri...
18 February 2020 Yasuwe: 8820 2

Burera:Umunyeshuri yakuwe mu Kiyaga yapfuye nyuma yo gutoroka ikigo...

Umunyeshuri witwa Niyonizeye Pacifique wigaga mu ishuri rya E.S Kidaho riri...
18 February 2020 Yasuwe: 6354 0