skol
fortebet

Perezida Kagame yibukije abinjiye muri Sena ko ubuyobozi ari amahirwe bakwiriye gukoresha neza

Yanditswe: Thursday 17, Oct 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abinjiye mu mutwe Sena ko ubuyobozi bahawe ari amahirwe bakwiriye gukoresha neza kuko hari abayabona bakayakoresha nabi.

Sponsored Ad

Ibi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yabitangaje kuri uyu wa Kane taliki ya 17 Ukwakira 2019,ubwo yari mu ngoro y’inteko ishinga amategeko mu muhango wo kwakira indahiro y’abasenateri bashya, iy’umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere n’iy’Umuyobozi wa RGB n’uy’umwungirije.

Nyakubahwa Perezida Kagame yabwiye aba bayobozi ko ubuyobozi ari amahirwe atabonwa na buri wese bityo bakwiriye kuyakoresha neza.

Yagize ati “Gukorera igihugu cyane cyane mu mwanya w’ubuyobozi, ubundi uko bizwi ni ishema ku muntu ubonye ayo mahirwe,nibwira ko ari amahirwe. Ariko ni amahirwe yo gukoresha neza, ushobora kugira amahirwe ukayakoresha nabi, kuko ibiri muri ayo mahirwe ni inshingano zirenze gukora akazi gusa, ni inshingano yo kugeza ku banyarwanda ibyo badutezeho, harimo gufata ibyemezo bifitiye Abanyarwanda bose akamaro no gushimangira ubumwe bw’igihugu cyacu.”

Nyakubahwa Perezida Kagame yabwiye aba bayobozi ko inshingano bafite atari akazi ka tekiniki abantu bateranya,bagakuba,bagakuramo cyangwa bakagabanya bikaba birarangiye ahubwo birenze ibyo.

Perezida Kagame yibukije abasenateri koi nshingano zabo atari ugutora Yego cyangwa Oya ku mategeko ahubwo ari ukurebera Abanyarwanda ibyo bakwiriye kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Perezida Kagame yabwiye aba bayobozi barahiye ko Abanyarwanda bababonye nk’inararibonye n’inyangamugayo, ariyo mpamvu babatezeho byinshi ndetse ko bazi ko ibyo bafite bazabikoresha neza mu guhindura imibereho yabo ikaba myiza.

Perezida Kagame yasabye aba basenatera kwegera abanyarwanda,bakamenya neza uko babayeho n’ibibazo bahura nabyo kugira ngo batange ibisubizo byabyo cyangwa inama z’uko byakemurwa.

Nyakubahwa perezida wa Repubulika yavuze ko umutekano ari inshingano ya buri wese kugira ngo imibereho ya buri wese igende neza.

Perezida Kagame yashimangiye ko nubwo u Rwanda rutaragera aho rujya ariko ruri mu nzira nziza,anaboneraho kwifuriza imirimo myiza abarahiye bose.

Abasenateri 20 bashya nibo barahiriye gusohoza neza inshingano zabo imbere ya perezida wa Repubulika bo na Dr Kayitesi Usta na Dr Nibishaka Emmanuel barahiye nk’abayobozi bashya b’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere.

Maj Gen Bayingana Emmanuel, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere nawe yarahiriye imbere ya Perezida Kagame.


Perezida Kagame yibukije abarahiye uyu munsi ko ubuyobozi ari amahirwe bagomba gukoresha neza

Amafoto: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa