skol
fortebet

Perezida Kagame yongeye kugaragaza urugomo Uganda yakoreye u Rwanda

Yanditswe: Monday 25, Mar 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagarutse ku rugomo Uganda yakoreye u Rwanda mu minsi ishize,ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama nyafurika y’iminsi ibiri y’abayobozi b’ibigo (Africa CEO Forum),kuri uyu wa Mbere Taliki ya 25 Werurwe 2019.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda kitatangiye kubera umupaka wa Gatuna wahagaritswe kugira ngo uvugururwe ahubwo ngo ari ikibazo cya politiki ya Uganda yari imaze iminsi ibangamira u Rwanda.

Perezida Paul Kagame, yagaragaje ukuntu ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga Uganda yagiye ibibuza kwambuka hagashira iminsi abacuruzi barahagaze.

Yagize ati “Hari kontineri zacu zahagurutse Kigali zerekeza Mombasa.Kontineri imwe yari itwaye amabuye y’agaciro yahejejwe ku mupaka amezi atanu,nta mpamvu n’imwe ihari.Company yo muri Kenya yagemuye amata mu Rwanda ariko amakontineri yari ayikoreye yahejejwe muri Uganda kugeza ibihumbi mirongo bya litiro z’amata bipfuye.”

Nyuma yo gusinya amasezerano y’isoko rusange rya Afurika (CFTA),nagiye kureba perezida wa Uganda wari uyoboye AU.Nababwiye ko hari ibintu byabaye ariko ibihugu byombi bifitanye utubazo duto tutabasha gusobanura.Kuki tutakemura ibi bibazo kandi twese tubifitemo inyungu.”

Perezida Kagame yavuze ko kuba Uganda imaze iminsi ihohotera abanyarwanda ari ukwerekana ko bamaze gukemura ikibazo ndetse badashaka ko Abanyarwanda basubira iwabo.

Umukuru w’igihugu yavuze ko Uganda yanze ko bumvikana ndetse ngo yanze ko n’abambasaderi b’u Rwanda basura Abanyarwanda aho bafungiye kugira ngo barebe ikibazo aho kiri,bahitamo kubafungira ahantu hatazwi.

Ibitekerezo

  • Abo banyarwanda bafunzwe kuki mutaduha na CV zabo se? Kuko atari abanyarwanda basanzwe. Hamaze gushimutirwa impunzi zingana iki muru Uganda? Ntabwo ari igihugu kigenga harya? Twagiramungu ejobundi iyo bataza kumucungira umutekano mu bubiligi ubu aba akiriho? Nako ngo baba barenze umurongo utukura da. Kugezaho uza kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu ukica umuntu? Narumiwe njyewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa