skol
fortebet

Perezida Paul Kagame yavuze uburyo kuyobora ibihugu 6 bigize umuryango wa EAC byamugoye kurusha kuyobora umuryango wa AU ugizwe n’ibihugu 50

Yanditswe: Thursday 30, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame avuga ko kuyobora ibihugu 6 bigize umuryango wa Afurica y’Iburasirazuba (EAC) byabaye nk’ibikomera kurusha kuyobora umuryango wa Afurica yunze ubumwe (AU) ugizwe n’ibihugu birenga 50.

Sponsored Ad

Ibi yabigarutseho ejo kuwa Gatatu tariki ya 29 Mutarama 2020, mu kiganiro ngarukamwaka agirana n’abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.

Perezida Kagame yagarutse ku ntambwe nziza u Rwanda rukomeje gutera mu bubanyi n’ubutwererane n’ibihugu bitandukanye ku Isi.

U Rwanda rwayoboye umuryango wa Afurica yunze ubumwe (AU/African Union) mu mwaka wa 2018, mu mwaka wakurikiye ruhabwa kuyobora umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC/East African Community).

Ubwo Perezida Kagame yari ayoboye uyu muryango wa AU, yageze kuri byinshi bikomeye kuri uyu mugabane birimo gusiga hasinywe amasezerano y’Isoko rusange ry’uyu mugabane ryifujwe kuva kera ndetse n’amavugurura y’uyu muryango.

Perezida Kagame yavuze ko ibi bikorwa bikomeye byagezweho ari ku buyobozi bw’uriya muryango atabigezeho wenyine ahubwo ko yafashwaga n’abakuru b’ibihugu by’uyu mugabane wa Africa.

Ati “Hamwe n’inkunga banteye, ntabwo nari kwemera ko tutabigeraho, ni yo mpamvu twageze ku byiza.”

Nyuma y’umwaka umwe ayobora uriya muryango ugizwe n’ibihugu birenga 50, u Rwanda rwahise ruhabwa kuyobora EAC igizwe n’ibihugu bitandatu (6).

Ati “Ariko uko bigaragara, kuyobora EAC ni byo byakomeye kurushaho, nubwo ari ibihugu bike ariko kuba umuyobozi w’uyu muryango muri uyu mwaka ushize ni byo bikomeye kurusha kuyobora umugabane wose ugizwe n’ibihugu byinshi.”

Inama ya 21 y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yagombaga kuba mu Ugushyingo yarasubitswe kubera ubusabwe bwa kimwe mu bihugu by’ibinyamurango yimurirwa muri uyu mwaka wa 2020.

Avuga ko mu kuyobora hazamo ibigoye ndetse “No mu kuyobora igihugu cyanjye ngenda mpura n’ibibazo kandi ari igihugu kimwe, rero kuyobora umuryango biba bigomba kuzamo ibigoye kurushaho.”

Gusa avuga ko mu bihe byatambutse Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba wari uriho utera intambwe ishimishije haba mu gukorera hamwe ndetse n’Ubunyamabanga bw’uyu muryango bukora neza.

Ati “Urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ndetse n’ibindi byariho bigenda neza.”

Ariko ngo mu myaka mike ishize bisa nk’ibyasubiye inyuma kubera ibihugu bimwe byagiye bibanira nabi ibituranyi byabyo bibana muri uyu muryango, nka Uganda yabaniye nabi u Rwanda ikajya ihohotera abanyarwanda bajyagayo ndetse ikanatera inkunga abashaka kuruhungabanyiriza umutekano.

Umukuru w’igihugu avuga ko u Rwanda rugiye gusimburwa ku kuyobora EAC ariko ko gukorera hamwe kw’ibihugu bigize uyu muryango bizakomeza gukenerwa kandi bigashyirwamo imbaraga.

Ibitekerezo

  • Kuva isi yabaho,nta muntu numwe washoboye gukemura ibibazo isi ifite:Urupfu,Indwara,Ubukene,akarengane,ubushomeli,intambara,ruswa,ubusumbane bukabije,etc…,ahubwo biriyongera cyane.Amaherezo ni ayahe?Nkuko bibiliya ivuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ibuhe Yesu.Azakuraho ibibazo byose,isi ibe paradizo.Niyo mpamvu niba dushaka kuzarokoka kuli uwo munsi,Yesu yasize adusabye gushaka ubwami bw’imana,ntitwibere mu gushaka ibyisi gusa.Abumvira iryo hame,nibo bonyine bazaba mu bwami bw’Imana.Abizera ko abantu aribo bakemura ibibazo isi ifite,baribeshya kandi ntabwo bazaba mu bwami bw’Imana.Abantu byarabananiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa