skol
fortebet

Perezida wa banki y’ Isi ategerejwe mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 18, Mar 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Banki y’Isi, Dr. Jim Yong Kim, azagirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda mu cyumweru gitaha, abonane na Perezida Paul Kagame.
Banki y’isi yatangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Werurwe 2017, ko Dr. Kim azaba ari mu Rwanda kuva kuwa 21 kugeza kuwa 22 Werurwe 2017.
Muri uru ruzinduko rwe, biteganyijwe ko azagirana ibiganiro n’Umukuru w’Igihugu ku bimaze kugerwaho mu iterambere ry’u Rwanda, n’intambwe yatewe mu iterambere ry’urwego rw’abikorera.
Dr. Kim azanagirana inama (...)

Dr. Kim azanagirana inama n’abayobozi b’urwego rw’abikorera mu Rwanda, anasure imishinga itandukanye Banki y’isi iteramo inkunga mu iterambere ry’abaturage.

Ubufatanye bwa Banki y’isi n’u Rwanda bwatangiye mu 1963. Kuva muri 2014, iyi banki itera inkunga imishinga mu nzego zitandukanye ifite agaciro ka miliyoni 802.40 z’amadolari y’Amerika.

Dr. Kim ushyigikiwe n’u Rwanda kuzakomeza kuyobora Banki y’isi nyuma ya 2017, ni ubwa kabiri agiye kugirira uruzinduko mu Rwanda. Yaherukaga i Kigali muri Gicurasi 2013 ubwo yari kumwe n’uwari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-Moon.

Kim ni Perezida wa 12 wa Banki y’Isi kuva kuwa 1 Nyakanga 2012. Azarangiza manda y’imyaka itanu kuwa 30 Kamena 2017. Yagiye ku buyobozi atanzweho umukandida na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite inkomoko muri Koreya y’Epfo ariko yageze muri Amerika afite imyaka itanu y’amavuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa