skol
fortebet

Polisi ’ifunze’ umugabo ukekwaho gushaka guha ruswa umupolisi

Yanditswe: Friday 23, Jun 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu, kuwa gatatu tariki ya 21 Kamena, yataye muri yombi umugabo witwa Ntegeyimana Jean de Dieu w’imyaka 38, ukomoka mu murenge wa Mudende akagari ka Ndorayi umudugudu wa Nyabishongo, akekwaho gushaka guha ruswa umupolisi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theoneste Kanamugire yavuze ko uyu mugabo ariwe nyiri iyi moto, ariko ikaba yaratwarwaga n’undi muntu, uyu wayitwaraga akaba yarahagaritswe na Polisi (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu, kuwa gatatu tariki ya 21 Kamena, yataye muri yombi umugabo witwa Ntegeyimana Jean de Dieu w’imyaka 38, ukomoka mu murenge wa Mudende akagari ka Ndorayi umudugudu wa Nyabishongo, akekwaho gushaka guha ruswa umupolisi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theoneste Kanamugire yavuze ko uyu mugabo ariwe nyiri iyi moto, ariko ikaba yaratwarwaga n’undi muntu, uyu wayitwaraga akaba yarahagaritswe na Polisi ikamubaza uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga n’urwo gutwara abagenzi akabibura, agahita asiga moto akiruka.

Iyi moto rero yahise ijyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyabishongo, ari nabwo uyu Ntegeyimana yaje kureba umuyobozi w’iyi sitasiyo, ndetse ashaka no kumuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40,000Frw) ngo akunde amusubize iyi moto.

CIP Kanamugire yavuze ati:”Uyu mugabo ubwo yazaga yashatse guha ruswa uyu mupolisi, nawe ahita amuta muri yombi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanama mu gihe iperereza rikomeje.”

CIP Kanamugire yasabye abaturage kudatanga no kutakira ruswa, kandi abibutsa ko ufatiwe mu ikosa yajya akora ibyo amategeko ateganya, aho gushaka gutanga ruswa kuko iki cyaha nta mwanya gifite muri Polisi y’u Rwanda ndetse no mu gihugu muri rusange.

Yagize ati:"Polisi y’u Rwanda ntitanga serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko itanga serivisi ku buntu, irwanya ndetse igakumira bene ibyo bikorwa bibi bya ruswa n’ibindi."

Yakomeje ashishikariza abatwara ibinyabiziga buri gihe kwitwaza ibiranga ibinyabiziga byabo ndetse n’impushya zabo zo gutwara ibinyabiziga.

Yakanguriye kandi abaturage kwirinda no kurwanya ibyaha muri rusange kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe y’ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.

Ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko ufatiwe muri ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Ntegeyimana Jean de Dieu w’imyaka 38 y’amavuko akurikiranyweho guha ruswa umupolisi

Ibitekerezo

  • Pupupupu iyi systm sinziza hab hab umupolisi ashatse yatuma umuha ruswa cg ntuyimuhe ibi rero nukujijisha nibo bica bagakiza kdi ikibazo cya ruswa bagishakira aho kitari nanjye aho kugirango munntware moto yanjye iri mwideni itunze umuryango mwaba munyishe ikiruta nuko nashaka icyatuma itamva mumaboko

    ibi bintu birebwe neza uyu mugabo ashobora kuba arengana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa