skol
fortebet

Polisi y’igihugu yavuze kuri Grenade yatewe mu mujyi wa Kamembe igakomeretsa abantu bane

Yanditswe: Sunday 20, Oct 2019

Sponsored Ad

Police y’igihugu yasohoye itangazo rivuga ku bagizi ba nabi bateye Grenade mu mujyi wa Kamembe igakomeretsa abantu bane mu ijoro ryakeye.

Sponsored Ad

Muri iri tangazo,Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yemeje ko abagabye iki gitero mu ijoro ryakeye bataramenyekana.

Yagize ati “Ku wa 19 Ukwakira mu masaha ya saa moya n’igice z’umugoroba, umuntu utaramenyekana yateye grenade mu mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, ikomeretse byoroheje abantu 4 bahise bajyanwa mu bitaro.

Inzego z’umutekano zatangiye gukora ip[erereza rigamije gutahura uwo ari we wese waba wabigizemo uruhare.”

Amakuru aravuga ko iyi gerenade yaturikiye mu mujyi hafi y’akabari,ahitwa ku muhanda wa kane mu gace bita ’site’,hari abantu benshi bari bamaze kureba umupira w’u Rwanda na Ethiopia.Birakekwa ko uwateye iyi grenade yashakaga kuyitera mu bantu bari mu kabari bamaze kureba umupira ariko ntibimukundire.

Inzego zishinzwe umutekano zatangiye gukora iperereza kuri aba bagizi ba nabi bateye iyi gerenade mu gihe Minisitiri wa MINALOC,Prof.Shyaka Anastase yasuye uyu mujyi wa Kamembe asaba abaturage gukomeza gufatanya na Leta gucunga umutekano.


Itangazo rya polisi y’u Rwanda

Ibitekerezo

  • Nta kabuza ni abacengezi baturuka muli DRC baza guhungabanya umutekano mu Rwanda.Ikibabaje nuko baza bakica abaturage kugirango bisakuze amahanga avuge ko nta mutekano uri mu Rwanda.Ariko ni ukutagira ubwenge,kwica umuntu waremwe mu ishusho y’Imana.Ni nko kwica Imana ubwayo.Nubwo Imana yicecekera ntigire icyo ikora,yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abayumvira gusa.Byanditse muli bible yawe.Niba uzi uko yabigenje ku gihe cya Nowa,ubwo yarimburaga millions z’abantu bari batuye isi,igasigaza abantu 8 gusa bayumviraga,niko izabigenza ku munsi w’imperuka ushobora kuba utari kure.Bible ivuga ko hazarokoka abantu bake bumvira Imana kandi bayishaka bashyizeho umwete.It is a matter of time.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa