skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda n’iya Ecosse zitegereje kuganira ku butwererane

Yanditswe: Tuesday 07, Feb 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa byo guteza imbere Polisi ya Ecosse n’iterambere mpuzamahanga, Supt Shaun McKillop yatangaje ko bazahura na polisi y’u Rwanda bakaganira ku butwererane bwabaho hagati y’impande zombi.
Supt Shaun n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu rugendo-shuri rw’iminsi ine; biga uburyo u Rwanda rukoresha mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kureba uko habaho imikoranire hagati ya polisi zombi kugira ngo ubwo bufatanye burusheho gutanga umusaruro. (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa byo guteza imbere Polisi ya Ecosse n’iterambere mpuzamahanga, Supt Shaun McKillop yatangaje ko bazahura na polisi y’u Rwanda bakaganira ku butwererane bwabaho hagati y’impande zombi.

Supt Shaun n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu rugendo-shuri rw’iminsi ine; biga uburyo u Rwanda rukoresha mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kureba uko habaho imikoranire hagati ya polisi zombi kugira ngo ubwo bufatanye burusheho gutanga umusaruro.

Supt Shaun yavuze ko Polisi ya Ecosse izohereza Impuguke mu Rwanda kugira ngo baganire na bagenzi babo b’u Rwanda ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ubutwererane hagati y’impande zombi mu bya gipolisi.

Uwo muyobozi kandi yasobanuriwe ingamba za Polisi y’u Rwanda zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse asura bimwe mu bigo bitangirwamo serivisi zo gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurirwanya.

Supt McKillop yerekanye ko hari byinshi babonye bakwigira ku Rwanda.

Ati "Hari byinshi ibihugu byo muri aka karere, ndetse no hanze yako byakwigira ku Rwanda mu bijyanye no kurwanya bene iri hohoterwa. Turabashyigikiye mu rugendo murimo; kandi Ubwami bw’u Bwongereza buzakomeza kubasangiza ubunararibonye bubifitemo ."

Yavuze ko yashimishijwe n’imikorere ya Isange One stop Centers, ndetse n’imikoranire yazo n’izindi nzego mu kwita no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina; baba abakuru, ndetse n’abana.

Ati "Serivisi zitangwa na Isange One Stop Centers ni ntamakemwa.Nashimishijwe n’uburyo abakorewe ihohoterwa bakirwa neza, uburyo baganirizwamo, ubujyanama bahabwa, ubufasha bahabwa mu bijyanye n’amategeko, n’uburyo zikorana n’izindi nzego kugira ngo bahabwe ubutabera."

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana yavuze ko u Rwanda rwafashe ingamba zitandukanye zo kurwanya iryo hohoterwa, zirimo kuba u Rwanda ari rwo rurimo Ikigo cy’icyitegererezo cy’Ubunyamabanga bw’akarere mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Isange one stop center yo yatowe n’Inama rusange ya 84 ya Polisi mpuzamahanga kuba rumwe mu ngero nziza ibindi bihugu byakoresha mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Abo bayobozi barimo Senior Inspector Iain Ward ushinzwe ibijyanye n’umugabane wa Afurika n’Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare babanje gusuye Polisi y’u Rwanda, aho baganiriye n’Umuyobozi Mukuru wayo, IGP Gasana.

Nyuma basuye Ikigo cy’Icyitegererezo muri aka Karere kirwanya Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana; aho bakiriwe n’Umuhuzabikorwa wacyo, CSP Lynder Nkurunga wababwiye ko ishyirwaho ryacyo ari umwe mu myanzuro y’Inama Mpuzamahanga y’Itangazo rya Kigali (KICD); aho abayitabiriye bemeranyijwe gushyiraho iki Kigo kugira ngo gihuze ibikorwa byo kurwanya iri hohoterwa.

Izi ntumwa zizasura kandi Ishami rya Isange ryo mu Ntara y’Amajyepfo n’Ikigo cyita ku babaswe n’ibiyobyabwenge.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa