addresiya
startimes

Polisi y’u Rwanda yaburiye abaturage kubera abantu barimo gukoresha amayeri atandukanye bagamije kubambura imitungo yabo muri ibi bihe turimo bya Coronavirus

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 17 April 2020 Yasuwe: 1983

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kuba maso bakitondera abantu barimo gukoresha amayeri atandukanye bagamije kubambura imitungo yabo muri ibi bihe turimo byo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.



Ubu butumwa butanzwe nyuma y’aho muri iki cyumweru tariki ya 14 Mata uwitwa Hakizimana Alexis w’imyaka 25 wo mu karere ka Ngororero mu murenge wa Matyazo mu kagari ka Matare yafashwe yiyita umwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze agamije kwambura abaturage amafaranga yabo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko Hakizimana yagendaga yiyita umukozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu karere akabizeza inkunga ya Leta.

Yagize ati: “Hakizimana yagendaga yiyita agoronome w’Akarere ka Ngororero akandika abantu ku malisiti ababwira ko hari inkunga Leta igiye kubaha muri iki gihe cyo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko uwo Hakizimana yandikaga yagombaga kumuha amafaranga y’u Rwanda igihumbi. Yafashwe amaze kwandika abantu bagera kuri 80.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru Hakizimana agafatwa hakiri kare.

Ati “Bamwe mu baturage bagize amakenga bihutira guhamagara Polisi ifata uriya mwambuzi. Turashimira abaturage batanze amakuru ariko tunakangurira abandi bose kuba maso bakirinda abantu bagenda babashuka babaka amafaranga bagamije kubambura, uwo babonye bajye bihutira gutanga amakuru hakiri kare.”

Hakizimana yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacya (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kabaya.

Ingingo ya 174 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).”

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ba Gitifu na Dasso baherutse kugaragara mu mashusho bakubita abaturage...

Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi...
29 May 2020 Yasuwe: 651 0

Umunyarwanda Mpfizi yagiye mu marushanwa yo gukina Filimi z’urukozasoni...

Amazina ye ni Ngundu mu rurimi rw’ikigande,mu kinyarwanda rikaba risobanuye...
28 May 2020 Yasuwe: 19151 3

Kayonza: Abana 4 bagwiriwe n’ikirombe

Abana bane bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza,bahanukiwe nicyo...
15 May 2020 Yasuwe: 1011 0

Abantu 10 bakize Coronavirus mu Rwanda kuri uyu wa Mbere mu gihe umwe...

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko uyu munsi habonetse umuntu umwe...
11 May 2020 Yasuwe: 1806 0

Rwanda:Ibihano bihanishwa uwagejeje saa mbili z’ijoro ari mu...

Nyuma yuko guhera kuri uyu wa Mbere taliki ya 04 Gicurasi amategeko ya...
7 May 2020 Yasuwe: 8035 0

Musanze:Imiryango 28 icumbikiwe mu kigo cy’ishuri kubera imvura

Imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa gatanu kugeza kuwa Gatandatu mu Ntara...
3 May 2020 Yasuwe: 1266 0