skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 8 bacuruza bakananywa ikiyobyabwenge cya Héroïne kiri mu biyobyabwenge bihambaye

Yanditswe: Saturday 28, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya (ANU) ryatangaje ko ryafashe abantu umunani bacuruza bakananywa ikiyobyabwenge cya Héroïne kiri mu biyobyabwenge bihambaye.

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda itangaza ko tariki 25 Ukuboza 2019 yabanje gufatira umusore umwe w’imyaka 22 witwa Nduwayo Espoir mu murenge wa Rwezamenyo anyway iki kiyobyabwenge abandi barindwi bagafatirwa mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma biturutse ku makuru yari yatanzwe na Nduwayo Espoir wari wafatiwe I Kigali.

Nduwayo yahise ajyana n’abapolisi aho agura kiriya kiyobyabwenge mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye mu murenge wa Ngoma.

Chief Inspector of Police (CIP) Twajamahoro Sylvestre yagize ati “Tumaze gufata Nduwayo yaduhaye yaduhaye amakuru ko iriya Heroine ayigura ku witwa Ngabo Faustin bakunze kwita Ogi w’imyaka 25 uba mu karere ka Huye mu murenge wa Ngoma. Yaratujyanye atugeza aho Ngabo aba tumufatana udupfunyika 11 tw’ifu ya Heroine.”

Muri ako kanya abandi bakiriya barimo uwitwa Sadam Abdul bakunda kwita Chady w’imyaka 24, Murwanashyaka Yves w’imyaka 22, Mutabazi Richard w’imyaka 23 na Nshimiyimana Olivier w’imyaka 19 bahamagaraga Ngabo bamubwira ko bashaka kugura iki kiyobyabwenge ariko batazi ko Ngabo yamaze gufatwa niko kuza nabo bafatirwa aho.

Ubwo Nduwayo Espoir yafatwaga yari yanavuze ko hari umukobwa witwa Umubyeyi Nailla ufite imyaka 21 nawe ujya umugurisha iki kiyobyabwenge ubwo nawe ajya kumwerekana aho atuye mu murenge wa Ngoma . yabanje kumuhamagara amubwira ko yaje kumureba I Huye ngo amugurishe bavugana aho bahurira ngo akimuhe.

Bagiye guhurira aho bavuganye umukobwa ngo yikanze abantu ahita ajugunya ikiyobyabwenge yari afite ashaka kwiruka ariko abapolisi bahita bamufata.

Nduwayo Espoir na Umubyeyi Nailla Polisi ivuga ko bahise bajyanwa mu mujyi wa Kigali kuko bari bafite amakuru y’aho iki kiyobyabwenge gikomoka mu gihe abitwa Sadam Abdul, Murwanashyaka Yves, Mutabazi Richard na Nshimiyimana Olivier bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB sitasiyo ya Ngoma.

CIP Twajamahoro avuga ko polisi yahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko aho biva bikagera ndetse ko itazihanganira umuntu uwo ari we wese ubikoresha ku butaka bw’u Rwanda kuko byangiza ubuzima bw’Abanyarwanda ndetse n’intandaro yoo gukora ibyaha by’umwihariko Heroine kuko yo iri mu bihambaye.

Ni nyuma y’uko kuri 24 Ukuboza 2019 hari hafashwe umunya Uganda wari winjiranye iki kiyobyabwenge mu Rwanda aje kugicuruza.

CIP Twajamahoro ashimira bamwe mu baturage bamaze kumva neza ingaruka z’ibiyobyabwenge ubu bakaba barimo gufasha polisi kubirwanya anabasaba gukomeza gutanga amakuru ku babikoresha.

Ikiyobyabwenge cya Heroine kiri mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye. Ingingo ya 263 mu gitabo cy’amategeko ateganya ibyaha n’ibihano iteganya ko uhamijwe n’urukiko ibiyobyabwenge bihambaye ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa