skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yashyize hanze amabwiriza agenga abakora ingendo z’indege nyuma ya saa tatu z’ijoro

Yanditswe: Sunday 02, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu,CP John Bosco Kabera Yavuze ko ku bagenzi bagera mu Rwanda nyuma ya saa tatu z’ijoro,yatangaje ko abantu bafite ingendo z’indege za nyuma ya saa tatu z’ijoro, kugira ngo babashe kujya ku kibuga cy’indege, hashyizweho urubuga (mc.gov.rw) bazajya banyuraho bamenyekanisha aho bajya ndetse yemeza ko biratangira gukorwa guhera kuri uyu wa Mbere.

Sponsored Ad

Ibi bije nyuma y’aho ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri iheruka kuyoborwa na Nyakubahwa perezida wa Repubulika,Paul Kagame,hemejwe ko abantu bose bagomba kuba bari mu ngo zabo kuva saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe z’urukerera.

Mu kiganiro CP John Bosco Kabera yagiranye na RBA yavuze ko abantu bafite ingendo z’indege za nyuma ya saa tatu z’ijoro, kugira ngo babashe kujya ku kibuga cy’indege, hashyizweho urubuga (mc.gov.rw) bazajya banyuraho bamenyekanisha aho bajya iryo menyekanisha rizajya rikorwa na za hoteli zigomba kubakira.

Ku bava mu mahanga baza mu Rwanda bakahagera nyuma ya saa tatu z’ijoro, iryo menyekanisha rizajya rikorwa na za hoteli zigomba kubakira.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yashyize hanze itangazo rigenga abakora ingendo z’indege rigira riti:

Polisi y’u Rwanda iramenyesha Abaturarwanda ko kuva ku wa 03 Kanama 2020, abazajya bava cyangwa bajya ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, nyuma ya saa tatu z’ijoro bagomba kumenyekanisha gahunda z’ingendo mu ndege; banyuze ku rubuga mc.gov.rw cyangwa kuri telefone, bagakanda: *127# bagakurikiza amabwiriza.

Amakuru azajya atangwa ni aya akurikira:

Amazina ye (umugenzi)
Nomero ya telefoni
Ibirango by’ikinyabiziga azagendamo
Igihe ikinyabiziga kizamutwarira n’igihe kizagarukira.
Indege azagenderamo
Umugenzi kandi azajya yereka Abapolisi itike y’indege.

Ku bazaba bajya ku kibuga cy’indege, bizakorwa n’umugenzi naho ku bazaba bava ku kibuga cy’indege bizakorwa na hoteli zizabakira.

Mu gihe bibaye ngombwa ko uwo hoteli icumbikiye avuye hanze mu rugendo, agenda nyuma ya saa tatu z’ijoro ajya iwe cyangwa ahindura hoteli asabwe kumenyekanisha urugendo rwe aciye kuri uru rubuga.

Abapolisi bazajya baba bari ku muhanda, babafashe.

Ku bindi bisobanuro cyangwa ubufasha mwahamagara: 0788311606.

Polisi y’u Rwanda kandi iributsa Abaturwanda ko icyorezo cya COVID-19 kigihari. Buri wese agomba kugira uruhare mu kwirinda no kurinda abandi, bityo baributswa ibi bikurikira:

Kwambara neza agapfukamunwa
Gukaraba intoki kenshi kandi neza bakoresheje amazi meza n’isabuni
Guhana intera ihagije nibura ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi
Kwirinda ingendo zitari ngombwa
Kwirinda kuramukanya bahana ibiganza cyangwa bahoberana
Kubahiriza amasaha y’ingendo.

Kuri uyu wa 01 Kanama 2020, nibwo Sosiyete y’Indege y’u Rwanda, RwandAir, yasubukuye ingendo nyuma y’iminsi 134 zihagaritswe mu gihugu kubera icyorezo cya Coronavirus, aho urugendo rwayo rwa mbere rwerekeje mu Mujyi wa Dubai mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.

Urugendo “WB304” ruva i Kigali rwerekeza i Dubai nirwo rwatangije ibikorwa bya RwandAir nyuma y’aho Guverinoma yari iherutse gutangaza ko ingendo z’indege zemewe. Kuri ubu RwandAir yatangiye gukora ingendo mu byerekezo birimo Cotonou, Dar es Salaam, Kilimanjaro, Douala, Dubai, Kamembe, Kigali, Libreville, Lusaka na Nairobi.

Tariki 20 Werurwe 2020, nibwo u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhagarika indege z’abagenzi ziva cyangwa ziza mu gihugu mu kurushaho kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa