skol
fortebet

Polisi yafashe amavuta menshi ya mukorogo mu ntara y’Amajyepfo

Yanditswe: Monday 11, Feb 2019

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yakoze umukwabu mu ntara y’Amajyepfo ishaka amavuta ya mukorogo yari agicuruzwa mu ibanga n’abacuruzi,ifata amaduzeni asaga 470 yayo ndetse n’amasabune ahindura uruhu.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Perezida Kagame yamaganiye aya mavuta ahindura uruhu bitewe n’uko agira ingaruka ku buzima,Polisi yatangiye intambara yo kuyaca mu masoko n’amaduka yayacuruzaga ariko hari abakiyacuruza ariyo mpamvu mu ntara y’Amajyepfo hafashwe amaduzeni agera kuri 470 aya mavuta atujuje ubuziranenge yangiza uruhu.

Mu mpeza z’icyumweru gishize nibwo Polisi yerekeje mu mu turere twa Huye na Ruhangoifata amavuta ya mukorogo arimo ibinyabutabire birimo ‘hydroquinone’ bigizwe n’amavuta yo mu bwoko bwa Maxi-White, Skin White, Fair light, Diproson, Caro Light, Clear Men , Epiderm Crème, amasabune n’ibindi.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Jean Claude Kajeguhakwa, yashimiye abaturage bagize uruhare muri iki gikorwa cyo gutungira agatoki mukorogo.

Yagize ati “Nyuma y’uko inzego zitandukanye zitangiye ibikorwa byo gufata amavuta n’ibindi bihindura uruhu ababicuruza bahinduye amayeri bakabicururiza mu ngo zabo. Turashimira abaturage bagiye baduha amakuru y’aho biherereye bikabasha gufatwa.”

ACP Kajeguhakwa yasabye abaturage kureka gukoresha ibintu bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo.

Amavuta ya mukorogo,ashobora gutera ingaruka nyinshi abayakoresha zirimo kanseri y’uruhu.

Source:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa